skol
fortebet

Mc Nariyo yasabye ibyamamare byo mu Rwanda kugira uruhare mu kwamamaza iby’ijambo ry’Imana

Yanditswe: Thursday 05, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mc Nario uherutse kubatizwa agahamya ko yiyemeje kwiyegurira Imana yasabye ibyamamare byo mu Rwanda kugira uruhare mu kwamamaza iby’Imana avuga ko rwaba ari uruhare rwiza ku mu gufasha urubyiruko bakarushaho gukunda Imana no gusobanukirwa imirimo ikora.

Sponsored Ad

Mc Nariyo mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasubije abibaza niba yarakijijwe by’ukuri, asaba abantu bafite amazina akomeye babasha gutanga ubutumwa bukagera kure gushyira hamwe bakiga iby’ijambo ry’Imana ndetse bakanabyamamaza ahamya ko rwaba ari uruhare rwiza mu guhindura urubyiruko no kurwongerera ubumeenyi.

Yagize ati" Nibyo kok nta gatwiko ndiho nshuti !!! Wowe urikwibaza if it’s true ko nario yakijijwe !!!! oya naravutse bwa kabiri narakijijwe rwose ndetse siniteguye gusubira inyuma".

So hano harimo inama zibyo twakora nka ba star twese hamwe tukareba uburyo twakundisha urubyiruko Iby’imana nukuri ndabasaba ba star bacu mungeri zo se ko mwajya mukora ka flyer kaho muri busengere hanyuma
....mukaga posting abakunzi banyu or bawe bakaza gusengera aho uri trust me haricyo byatanga kuri young generation ..........tukayikundisha no ku by’imana sibyo

Cyangwa insengero zizajye zibatumira hanyuma namwe muborohereze muze munahabwe umwanya wo kuganiza abantu ...kubyo muzi ku by’imana munyizere ..twahindura byinshii pee......muzimpamvu abastar ba uganda nk’urugero abasekira usanga bari mubintu by’imana cyane nuko bajya mu nsengero ’ bagasenga kandi bakabyamamaza bagaterwa ishema nabyo .apana abacu hano bihisha nukuri bakajyayo rwihishwa .......Mureke tureke kuvuga imana gusa arko turi mu itangazamakuru cyangwa twatwaye ibihembo, ibitaramo oya pee ..ukumva umuntu ati ndashimira..........Imana ko Ingejeje aha naha tudakora umurimo wayo?? Nukuri ese wowe wumva yo uzayinezeza ryari ??? Murakoze

Mc Nario avuga ko kuba yarakijijwe bitamubuza kwisanzura n’abandi kandi n’akazi ke ko kuba yayobora ibirori karakekomeje uretse mu tubyiniro avuga ko kuriwe abona ko bigoye kuba yakizwa ari mu tubyiniro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa