skol
fortebet

Meddy ari guhatanira igihembo kimwe Diamond muri ‘AFRIMA Awards2021’

Yanditswe: Friday 24, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Meddy na Platini nibo bahanzi nyarwanda bonyine bari ku rutonde rurerure rw’abahatanira ibihembo bya AFRIMA,rwatangajwe mu ijoro rro kuya 22 Nzeri 2021.

Sponsored Ad

Muri aya marushanwa Meddy ahatanye mu cyiciro cyitwa ‘Best East Africa Male Artist’ aho indirimbo ye ‘My Vow’ ihatanye n’izindi zirimo; Waah ya Diamond na Koffi Olomide, Weekend ya Eddy Kenzo, Proud of you ya Darassa na Ali Kiba, Attitude ya Harmonize na Awilo Longomba, Kelebe ya Rayvanny na Inno’s B kimwe n’izindi nyinshi.

Uretse uyu ariko Platini umaze igihe gito atangiye urugendo rwa wenyine mu muziki, kuri ubu arahatana mu cyiciro cyitwa ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’

Indirimbo ‘Atansiyo’ y’uyu muhanzi iri guhangana n’izindi z’abahanzi biganjemo abatazwi cyane mu Rwanda.

Unyujije amaso ku rutonde rw’abo bahatanye nibura indirimbo Lie y’uwitwa Kizz Daniel wo muri Nigeria, Running to you ya Chike afatanyije na Simi na Ndoto ya Majoos na Koffi Olomide ni zo ubona zaririmbwemo n’abafite amazina.

Ibi bihembo byitezwe ko bizatangirwa i Lagos muri Nigeria tariki 19-21 Ugushyingo 2021, bikazatambutswa kuri televiziyo nibura 84 zigaragara mu bihugu birenga 100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa