skol
fortebet

Meddy ategerejwe mu Rwanda mu bitaramo bitanu ashobora no gukorana na The Ben

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy muri muzika Nyarwanda, agiye kuza mu Rwanda gukora ibitaramo bitanu bizenguraka igihugu mu Ntara zitandukanye.
Ni nyuma y’amakuru amaze iminsi azengurutswe ku mbuga nkoranyambaga ahamya ko uyu musore agiye kuza mu Rwanda.Inkuru ya Inyarwanda.com, ivuga ko Meddy agiye kuza mu Rwanda gukora ibitaramo bitandukanye bizasozwa n’icyo azahuriramo na The Ben umaze iminsi ari I kampala mu gihugu cya Uganda.
Umwe mu baganiriye n’iki gitangazamakuru (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy muri muzika Nyarwanda, agiye kuza mu Rwanda gukora ibitaramo bitanu bizenguraka igihugu mu Ntara zitandukanye.

Ni nyuma y’amakuru amaze iminsi azengurutswe ku mbuga nkoranyambaga ahamya ko uyu musore agiye kuza mu Rwanda.Inkuru ya Inyarwanda.com, ivuga ko Meddy agiye kuza mu Rwanda gukora ibitaramo bitandukanye bizasozwa n’icyo azahuriramo na The Ben umaze iminsi ari I kampala mu gihugu cya Uganda.

Umwe mu baganiriye n’iki gitangazamakuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yemeje aya makuru avuga ko Meddy azagera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka. Yagize ati :”Amakuru nyayo byo nibyo azaza…”

Ngo uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo ‘Ntawamusimbura ‘ azakora ibitaramo bitanu mu Rwanda aho bizatangira mu ntangiriro za Nzeri 2017 mu gitaramo kizabera i Kigali akomereze Huye [Mu Ntara y’Amajyepfo], Musanze [Mu Ntara y’Amajyarugur], Ngoma [Mu Ntara y’Iburasirazuba] na Rubavu [Mu Ntara y’Iburengerazuba].

Nyuma y’ibi bitaramo bya Meddy hitezwe ko mu mujyi wa Kigali hazabera noneho igitaramo kizahuza Meddy na The Ben mu kwezi ku Ukwakira 2017.

Meddy na The Ben bamaze imyaka irenga irindwi babarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika ari naho batunganyiriza muzika y’abo. Mu ntangiriro za 2017, The Ben yageze mu Rwanda akora igitaramo cy’amateka yari yatumiwemo na East African Promoters.

Meddy - Ntawamusimbura (Official Music Video)....Published on Jan 8, 2017...The Official Music Video of Ntawamusimbura performed by Meddy
Audio Music by Lick Lick
Directed by Cedric

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa