skol
fortebet

Meddy na Mimi batangaje igihe bazibarukira imfura yabo

Yanditswe: Thursday 30, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gukora ubukwe bw’agatangaza bukitabirwa na bamwe mu byamamare mu Rwanda umuhanzi Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira bagiye kwibaruka imfura yabo.
Uyu muryango usigaye ugarukwaho cyane mu bitangazamakuru nubwo ibyabo kenshi bikunze kugirwa ibanga ubu amakuru ahari ni uko aba bombi bateganya kwibaruka imfura umwaka utaha wa 2022.
Ibi bije nyuma yaho Producer Lick Lick usanzwe akorera indirimbo abahanzi b’abanyarwanda bakorera mu mahanga barimo Meddy yanditse kuri konti ye ya Instagram (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo gukora ubukwe bw’agatangaza bukitabirwa na bamwe mu byamamare mu Rwanda umuhanzi Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira bagiye kwibaruka imfura yabo.

Uyu muryango usigaye ugarukwaho cyane mu bitangazamakuru nubwo ibyabo kenshi bikunze kugirwa ibanga ubu amakuru ahari ni uko aba bombi bateganya kwibaruka imfura umwaka utaha wa 2022.

Ibi bije nyuma yaho Producer Lick Lick usanzwe akorera indirimbo abahanzi b’abanyarwanda bakorera mu mahanga barimo Meddy yanditse kuri konti ye ya Instagram abaza uyu muhanzi ikibazo benshi ubu bafitiye amatsiko ncyane .

Mu butumwa Lick Lick yashyize kuri Twitter yanditse abaza Meddy igihe azibaruka imfura dore ko amaze igihe akoze ubukwe.

Lick Lick yayabanje kwerekana Amafoto yahuje yaba bombi arangije arenzaho Ati”Meddy na Mimi ni ryari muzabyara abana ?”

Meddy bitunguranye yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo muri comment nubwo akenshi ibijyanye mubuzima bwe bwite akunze kubigira ibanga kuri iyi nshuro yanditse asubiza lick Lick ambwira ko umwaka utaha aribwo bateganya umwana.

Unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga zaba bombi usanga amafoto bombi bashyiraho ari amafoto y’ubukwe uretse Meddy ushyiraho n’andi mafoto asanzwe asa nkaho ari mushya gusa ntagaragaze umugore we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa