skol
fortebet

Meddy yabwiye ijambo rikomeye The Ben nyuma yo kwambika Impeta Miss Pamella

Yanditswe: Tuesday 19, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 18 Ukwakira 2021 mu masaha y’umugoroba , nibwo Umuhanzi The Ben yateye intabwe ikomeye asaba umukunzi we Uwicyeza Pamella kuzamubera umugore, Ni inkuru yacicikanye hirya no hino ndetse ikanashimisha benshi mubyamamare bizwi mu Rwanda.

Sponsored Ad

Mu ba mbere bagaragaje ko bishimiye iyi ntambwe barimo David Bayingana umunyamakuru w’icyamamare muri siporo hano mu Rwanda. Anita Pendo nawe yishimiye cyane iyi ntambwe The Ben na Pamella bateye ati "Mbabwije ukuri umutima wanjye uranezerewe kubera iyi couple. Congz B & P".

Umuhanzi Meddy, umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda akaba n’inshuti magara ya The Ben, nawe ntiyatanzwe mu kwishimira iyi nkuru. Nyuma yuko The Ben yanditse kuri Twitter ye agira ati " ♥️🤍 ", Meddy yahise amusubiza mu magambo agira ati " Congrats Tiger !!! God bless your new Journey Bro! 🖤 ".

Abandi batari bake bahise bajya ahashyirwa ibitekerezo nabo bagaragaza ko bishimiye iyi ntambwe, muri abo harimo uwitwa emmyturatsinze250 wagize ati: "Ibintu bibaye ibindi bindi".

Mu 2020 ni bwo aba bombi batangiye kugaragaza ko bakundana hanyuma mu Ugushyingo baza guhurira muri Tanzania ubwo The Ben yari ari gufata amashusho y’indirimbo ye "This is Love" yakoranye na Rema wo muri Uganda.

Kuva icyo gihe bombi bakomeje kwerekana ko bakundana bakabwirana amagambo meza yuje imitoma igera ku ndiba y’umutima. Inkuru z’urukundo rwabo zagarutsweho kenshi mu itangazamkuru kandi bakarushaho kubigaragaza uko bwije n’uko bukeye bakerekana ko rwabaye ikibatsi. Gusa na none iby’uru rukundo bisa n’ibyafashe indi ntera nyuma y’ubukwe bwa Meddy n’umukunzi we Mimi bwanatashywe na The Ben.

Abenshi bagiye bibaza igihe The Ben we azabukorera cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ikirwa cya Maldives kiri ku nkengero y’inyanja y’Abahinde kibaye agasozi k’ibyiza Pamelle atazibagirwa mu mateka ye nyuma y’uko The Ben akimwambikiyeho impeta ihamya urwo amukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa