
Abahanga bavuga ko ikinaniye ifaranga ujugunya ndetse ko aho ifaranga rikubise hahita horoha, cyakora kuri Meddy bisa nk’aho atariko bimeze kuko yivugiye ko kuri we amafaranga adasobanuye byose.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, umuhanzi Meddy yahishuye ko amafaranga adasobanuye byose, gusa nyuma yo kwandika aya magambo yahise yukwa inabi n’abafana bamubwira ko ibyo avuga byose nawe Atari we.
Mu butumwa yashyize kuri twitter, Meddy yari yagize ati: “amafaranga ntago ari byose, mugire icyumweru cyiza”.
Akimara kwandika aya magambo, Meddy yahise aba nk’ukojeje agati mu ntozi, maze abafana bamwuka inabi karahava.
Uwitwa Ntama w’Imana 2 yagize ati: “Umaze gutanga angahe muyo uhunitse iwawe? Niba amafaranga Atari byose gira abo uha tubibone ubundi ureke kuza wigira Motivational speaker hano”.
Yakomeje ati: “Ubundi kuki watorokeye muri amerika wari ukurikiye ubugari cyangwa ibishyimbo? Sha ntimukadushuke”.
Ni mu gihe uwitwa @BroBirekeSibyawe yagize ati: “Ubwo umaze gucapwa inshyi none urumva ibyisi byose arubusa?”
Undi witwa Umuzungu we yahise agira ati: “Ndakumva muvandi, kugira amafaranga n’ubundi bakaguhondagura no gukora indirimbo abantu bakayita mu mwanda, Oooooh”.
Money is not everything ! Happy Sunday ❤️
— MEDDY (@Meddyonly) January 22, 2023
Ubutumwa yagenewe
Umaze gutanga angahe muyo uhunitse iwawe c man?? Money isn't everything ngaho x gira abo uha tubibone ubundi ureke kuza kwigira motivation speaker hano,ubundi c kuki watorocyeye muri America warukurikiye ubugari cg ibishyimbo? Sha nimukadufere😒😒
— NTAMA W'IMANA 2🔥 (@goduwini) January 22, 2023
Ako kuki Imana iyo imaze kutabaha muhita muyatesha agaciro !?
Ubu wibagiwe hustle wakoze kintu!?🤔🤔🤔
Chn nibyo koko ntakibagirana vuba nkinzara n'ubugumba.😭😂😂— PM_9_____👑🥇 (@PM_9___) January 22, 2023
Mwagiye mureka kuza kuvuga ibitabapfu hano, watorokeye muri USA ushaka iki? Iyo mumaze guhaga rero muza kuduhagiraho ngo mwabaye aba motivation speakers , buriya inzara ntiragukubitira mukavumo isi ikakubana akadomo . Amafaranga nibyose . Kandi nubutaha ntukongere kuvuga ubusa
— Fora ndinde (@esubundinde) January 22, 2023
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *