skol
fortebet

Meddy yiyongereye mu mubare w’abashinja Guma Guma gushwanisha abahanzi no kubica mu mutwe

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Meddy wari umaze imyaka irindwi adakandigira mu Rwanda, yahamije ko iyo aba ari mu gihugu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigatangira ahari atari gukandigizamo ikirenge, ngo irushanwa ryaremyemo ubwoba abahanzi no gukora ariryo bakorera.
Ni mu kiganiro uyu musore w‘imyaka 28 yahaye RBA aho yatangaje byinshi ku buzima yabayemo muri Amerika ndetse n’uburyo yisuganyije agatangira gukorera yo ibikorwa bya muzika.
Yavuze ko imyaka irindwi mu Rwanda yabaye uburumbuke ku (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Meddy wari umaze imyaka irindwi adakandigira mu Rwanda, yahamije ko iyo aba ari mu gihugu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigatangira ahari atari gukandigizamo ikirenge, ngo irushanwa ryaremyemo ubwoba abahanzi no gukora ariryo bakorera.

Ni mu kiganiro uyu musore w‘imyaka 28 yahaye RBA aho yatangaje byinshi ku buzima yabayemo muri Amerika ndetse n’uburyo yisuganyije agatangira gukorera yo ibikorwa bya muzika.

Yavuze ko imyaka irindwi mu Rwanda yabaye uburumbuke ku bahanzi bamwe abandi baburirwa irengero ahanini bigizwemo uruhare na guma guma yatumye bamwe bibura mu ruhando rwa muzika ubundi abahanzi bakareberwa Ubuntu.

Ngo byatumye buri muhanzi ushaka gukora yifuza kujya muri guma guma kurusha kubaka impano ye izamutunga ejo haza. Ngo ntibabasha kugurisha album zabo cyangwa ngo bakore ibitaramo byabo bwite bikomeye bibinjiriza amafaranga menshi.

Mu magambo ye yagize ati “ Hoya ntabwo nari kuyitabira(Guma Guma) kuko iyo ubitekerejeho neza, kuzenguruka igihugu cyose ukora ibitaramo (tour) ku buntu, kuko nubwo wishyurwa ariko abantu binjira ku buntu. Nonese uratekereza ko ari gute wazakora igitaramo? Ni gute wajya i Rubavu ukabwira abantu ngo bishyure wenda 3000Frw ngo baze kukureba kandi barakubonye mu kwezi gushize ku buntu.”

Yakomeje agira ati “Iyo rero ni imbogambizi ikomeye kandi ndabyumva ko bagomba gukorera amafaranga ariko rimwe na rimwe uba ugomba gushyira k’umunzani ugatekereza no ku mwuga wawe (career), nturebe gusa amafaranga ugiye gukorera ngo uhite ugenda ahubwo utekereze ku cyo uzakora mu myaka 10 iri imbere. Nubwo abantu babyita amagambo gusa ariko birashoboka, icyo uba usabwa ni ukugerageza, gusa kuko iyo usesenguye neza ibi bintu ushobora gufata umwanzuro uhamye.”

Guma guma yakunze gushinjwa na benshi kudaha umurongo mwiza muzika nyarwanda ahubwo bagakora byose bagamije inyungu zabo bwite.

MEDDY AVUGA KO IYO ABA ARI MU RWANDA ATARI KWITABIRA GUMA GUMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa