skol
fortebet

Menya bimwe mu bimenyetso bigaragaza umukobwa ugukunda

Yanditswe: Monday 25, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukundo ruraryoha ariko cyane rukaba akarusho iyo ntaburyarya buri hagati y’abakundana, bikunze kubaho ko abantu bakundana ariko harimo udafatiye hamwe. hari bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka umukobwa ugukunda by’ukuri.

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu bishobora kukwemeza ko umukobwa agukunda by’ukuri

1. Ntakuburira umwanya niyo uwumusabye atawufite agusaba ko muhindura umunsi

Umukobwa ugukunda by’ukuri ntakuburira umwanya uretse no gutegereza ko uwumusaba nawe aba abikeneye kuko niyo ubimubwiye ntakugora ariko iyo nta byiyumviro agifitiye ahorana aguha impamvu zuko ahuze kuburyo guhura nawe biba bigoye.

Kukugirira amatsiko na byo burya ni ikindi kimenyetso kerekana ko umukobwa ashobora kuba yagukunze, kuko ahora agushakira umwanya ngo mubonane n’iyo yaba afite gahunda nyinshi. Adam LoDolce, impuguke mu birebana no kureshya urukundo ‘Love Strategies’ abisobanura mu magambo make agira ati “Iyo umukobwa agukunda nyabyo, akubonera umwanya”.

2. Iyo muri kumwe usanga yabuze ibyicaro (Kukwima amaso, gukora mu misatsi, mu isura n’ibindi)

Uukobwa ugukunda cyangwa wagukunze uzamubwirwa nuko igihe cyose muri kumwe aba yabuze ibyicaro, akureba burikanya kandi atifuza ko muhuza amaso usanga acunga igihe utamureba akaba aribwo aguhanga amaso.

Ushobora kwibwira ko atakwitayeho, ariko burya hari igihe ahubwo aba yabuze ibyicaro. Abahungu benshi usanga batazi gutandukanya igihe umukobwa yabuze ibyicaro igihe uri hafi ye n’igihe umukobwa atifuza kuba uri iruhande rwe.

Impuguke mu birebana n’urukundo zemeza ko kwikora mu isura, gukina n’imisatsi, kureba hasi (kwanga ko muhuza amaso), no gukina n’intoki ze buri kanya byose ni
ibimenyetso bigaragaza ko umukobwa yabuze ibyicaro.

3. Inshuti ze n’umuryango we baba bakuzi

Umukobwa ugukunda , ntabwo aterwa isoni no kukuganiraho iyo ari kumwe n’inshuti ze, ababyeyi n’abavandimwe, kandi n’ubusanzwe abakobwa bakunda kubwira ibintu hafi ya byose inshuti zabo (abakobwa).

Iyo umuhamagaye kuri telefone ari kumwe n’inshuti arakwitaba, kandi ntatinya no kubabwira ko mufitanye gahunda ikomeye. Ikindi kimenyetso gikomeye ni igihe agutumira muri gahunda ze na bagenzi be, ibi bikwereka ko akubonamo umuntu ufite gahunda ifatika ndetse akabaza bagenzi be niba babiha umugisha.

Ibi kandi ni na ko bigenda ku bo mu muryango we, nk’uko byemezwa na Bonnie Winston, icyamamare mu birebana no kumenya ko abantu baberanye akaba n’impuguke mu birebana n’urukundo. Bonnie Winston aragira ati “Nakwereka abo mu muryango we, iki ni ikindi kimenyetso gikomeye kikwereka ko agukunda kandi akwifuza mu buzima bwe”.

4. Ahora agutaka kugira ngo akugushe neza

Iyo umukobwa agutaka cyangwa agakora utuntu dusekeje ngo akugushe neza, ni ikimenyetso cyiza cyane kerekana ko agukunda. Rachel DeAlto akibaza ati “Ese aragusekera? Aragutaka? Akoherereza udufoto twe (selfies)? “Niba arimo kugerageza kukunezeza, umenye ko ashobora kuba agukunda”.

5. Iyo muganira akora uko ashoboye ngo mukomeze ikiganiro

Mwaba murimo kuganira imbonankubone cyangwa murimo kwandikirana, iyo umukobwa agukunda, ajya muri icyo kiganiro n’umutima we wose. Iyo murimo kwandikirana ntabwo yandika ubutumwa bw’ijambo rimwe gusa cyangwa ngo akoreshe umutwe yikiriza / ahakana ,igihe muganira muri kumwe. Ahubwo usanga yishimira kukubaza ibibazo no kongera umunyu mu kiganiro cyanyu kugira ngo kibe kirekire.

Rachel DeAlto, impuguke mu birebana n’urukundo no kumenya ababeranye, atanga inama agira ati “Ujye wibaza iki kibazo, ese umukobwa asubiza ubutumwa bwanjye? Iyo mutelefonnye aritaba? Iyo agusubije ndetse akagira n’icyo arenzaho akakubaza n’ibibazo yifuza ko usubiza, icyo gihe uzamenye ko ashobora kuba akwitayeho kuko yifuza ko ikiganiro cyanyu gikomeza”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa