skol
fortebet

Hatahuwe icyatumye A$AP Rocky uri hafi kwibaruka imfura ye na Rihanna atabwa muri yombi bitunguranye

Yanditswe: Thursday 21, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

ASAP Rocky uri mubaraperi bagezweho ku Isi waraye utawe muri yombi igitaraganaya ubwo yavaga mu biruhuko n’umukunzi we Rihanna umutwitiye imfura y’umukobwa , hatahuwe icyatumye atabwa muri yombi.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 20 Mata nibwo uyu Muraperi yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Los Angeles akekwaho icyaha cyabaye mu mwaka wa 2021.

Amakuru dukesha ikinyamakuru NBC avuga ko uyu muraperi witwa Rakim Mayers uzwi ku izina rya A $ AP Rocky, yafatiwe ku kibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Los Angeles akekwaho kuba yararashe mu Gushyingo 2021, uyu musore yatawe muri yombi kandi mu gihe yaravuze mu biruhuko ku ivuko ry’umugore we mu gihugu cya Barbados.

Nk’uko kandi iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza, uwibasiwe yavuze ko Rocky yaje amwegera ku muhanda afite imbunda mu ntoki akamurasa inshuro eshatu kugera kuri enye isasu rimwe rikamufata mu kiganza.

Uku kuraswa ntabwo kwari kwarigeze kuvugwaho mu itangazamakuru nk’uko NBS yabitangaje. Forbes Magazine yo ikomeje kugerageza kuvugana n’abavugizi ba Rocky nyuma yuko atawe muri yombi ngo bumve icyo babivugaho.

Mu mwaka wa 2019 Rocky yari yatawe muri yombi aranafungwa mu gihugu cya Sweden azizwa guhohotera umuntu nyuma y’uko yishoye mu mirwano.

Rocky n’ushinzwe umutekano we baje guhamwa n’icyaha ariko ntibagira igihano bahabwa cyeretse iyo aba yari insubira cyaha muri icyo gihugu.

Nk’uko amakuru aturuka mu nzego nyinshi zishinzwe kubahiriza amategeko amenyereye iki kibazo abitangaza, Rihanna yari kumwe na Mayers igihe yafatwaga, kandi icyemezo cyo gusaka cyakorewe mu rugo rwa Mayers i Los Angeles.

Umunyamategeko Alan Jackson wuganira ASAP Rocky, yemeje ko umukiriya we yatawe muri yombi binyuranyije n’amategeko ndetse akamburwa n’uburenganzira bwo kwishimisha n’umukunzi we Rihanna .

Sorce:Yahoo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa