skol
Fortebet

Menya ibintu bike by’ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore kikubahe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 1 October 2021

Hari abagabo ujya wumva bijujutira abagore cyangwa abakobwa batandukanye ngo ntibabubaha ugasanga impamvu barazishakira ku gitsina gore. Nyamara ukuri ni uko umuntu wese akubaha kuko witwara neza ugaharanira kubahwa kandi ibi ntibisaba amafaranga cyangwa ubuhanga buhanitse.


Dore ibintu bike by’ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore kikubahe

Guhorana ibyishimo

Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n’ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n’umkobwa cyangwa umugore bwambere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye ikizere ariko wirinde kubigira birebire.

Ubu ni uburyo bwiza bwo gufungura amarangamutima y’umugore cyangwa umukobwa muhuye bwambere kuko bituma ahorana amatsiko yo kurushaho kukumenya

Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye
Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n’ubwo bamwe muri bo bigira nk’aho bitabafashe ho.

Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y’abagore kuko bazi ko abagabo nk’aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

Iga kandi kumva wisanzuye igihe uri kumwe n’umugore kuko nawe ashobora kukugerageza kugira ngo arebe ko koko wihagazeho cyangwa ari ibyo uri kwihingamo.

Nasanga koko uri umugabo uhamye, azishimira kukubona ndetse aniyumvemo ko ari wowe yashakaga.

Ibitekerezo byagutse

Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w’umugore nta n’ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n’ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k’uwo ushaka.

Ambara neza

Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk’aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk’abasore b’inkundarubyino byatuma abakobwa bataguca amazi.

Abagabo bamwe cyangwa abasore bakunda kwishushanya akaba yanakora ibyo adashoboye ngo akunde anezeze umugore cyangwa umukobwa.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bwa mbere Mutesi Jolly avuze ku byamuvuzweho ko yaba yarafungishije Prince...

Miss Mutesi Jolly yahakanye ibyamuzweho ko ari we wacuze umugambi wo...
13 August 2022 0

Producer Element akoze agashya katarakorwa n’undi mu Producer mu...

Mugisha Fred Robinson wamamaye nka @element_eleeeh mu gukora imiziki...
13 August 2022 0

Nyuma yo kugura indege 2, Diamond agiye gushinga sosiyete y’ubwikorezi mu...

Diamond Platnumz nyuma yo kugura indege ye bwite ndetse na kajugujugu agiye...
13 August 2022 0

Ntago bibareba!Mutesi Jolly yasubije abakomeza kumushyiraho igitutu...

Nyampinga w’Urwanda 2016 Mutesi Jolly yasubije abaakomeje kumushyiraho...
13 August 2022 0

Mu mafoto ihere ijisho ibyaranze igitaramo cya Sheebah Karungi uri i...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho ibyaranze igitaramo cya Sheebah Karungi...
13 August 2022 0

Munyakazi Sadate akomeje kunengwa na benshi kubera imvugo yakoresheje ku...

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports akomeje kunengwa na benshi...
12 August 2022 1