skol
fortebet

Menya ibintu bishobora kugufasha kwikuramo uwo wakunze ariko ugasanga we atagukunda

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Gukunda ni ubupfura ariko gukundwa ni umugisha birashoboka cyane ko umuntu akunda ariko ugasanga uwo yakunze we ntamukundi rimwe na rimwe ugasanga kubyakira biragoranye ariko hari ibintu bishobora kygufasha kwikuramo umuntu wakunze we ntagukunde mu gihe ubona ko nta yandi mahitamo.

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu bishobora kugufasha kwikuramo umuntu wakunze ariko we ntagukunde kandi ukabona wakoze icyo wagombaga gukora cyose.

1.Gerageza gukora ibintu ukunda kandi bigushimisha

Kugerageza gukora ibintu wumva ukunze kandi bikunezeza ni kimwe mu bintu bishobora kugufasha kwikuramo uwo ukunda nk’urugero:Niba uri kumwe n’inshuti zawe mu gatembera cyangwa se n’ibindi bitaguha umwanya wo gutekereza kuri wa muntu ukunda bizagufasha kuko uko ubona ibintu byinshi bigutwara umwanya ni nako umwanya wo kumutekerezaho ugabanuka kuburyo ushobora kwisanga utakimutekereza.

2.Wikomeza kwiremamo icyizere ko bizashoboka

Iyo ukunda umuntu nka gutyo usanga hari nubwo ukomeza kwiremamo icyizere wibwira ko azagera aho akagukunda. Icyo cyizere nicyo kikubuza gukomeza urugendo rwawe ugatakaza umwanya wawe ushakaisha ibyo wakora ngo agukunde. Hari n’ababa bazi ko uwo bakunda agaundana n’undi bagatangira kubateranya bavuga nabo abakunzi babo kugirango bakunde babange nabo babone umwanya mu mutima wabo. Uko wiha icyizere rero bikubuza gutera intambwe ahubwo ugasanga utangiye gutekereza n’imigambi itari myiza.

3.Gerageza kwiyitaho no kwikunda

Hari bamwe usanga barinjiye mu rukundo ku buryo nawe yiyibagirwa ubwe. Bamwe banga kurya kuko batabona ibyo bifuza mu rukundo abandi bakigunga n’ibindi. Geregeza kwikunda kuko nta wundi muntu uzagukunda nkuko wikunda. Kwikunda uzabifashwamo no kwiha agaciro, ukamenya ibyiza ufite, impano ufite n’ibindi bintu byagufasha kwigirira icyizere.

4.Irinde ikintu cyose gishobora kuguhuza nawe

Niba musanzwe mukunda kugira ahantu henshi muhurira, uba ugomba kwirinda ko mukomeza guhura. Niba umubonye ku mbuga nkoranyambaga wirinda kumwandikira kuko we aba yumva ko uri kumutesha umutwe. Rimwe na rimwe agufata nkaho nta bwenge ugira, uri umuntu w’intumva.

5.Irinde ibintu byose bimukwibutsa

Hari ubwo ufata uwmanzuro ukavuga ko utazongera kumuhamagara ariko wareba muri telefoni yawe ukabona nimeo ye ukisanga wamuhamagaye. Bibaye byiza rero wajya usiba ibintu byose bishobora kumukwibutsa kuko bigira uruhare mu gutuma wumva warafashwe nawe kandi mu by’ukuri we atanagutekereza na gato.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa