skol
fortebet

Menya ikintu gishobora gutuma Miss Jolly yongera kwireba mu ‘Indorerwamu’

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yavuze ko mbere y’uko ava mu nzu ngo ajye mu kazi yongera kwireba mu indorerwamo kugira ngo ahamye neza ko ‘Tiro’ isigwa ku ingohe yagiyeho neza.
Mu kiganiro Miss Mutesi Jolly yagiranye na Radio Isango Star aho yagarukaga ku biganiro bitandukanye ari gutanga mu ntara zitandukanye, yanabajijwe bimwe mu bibazo abakunzi be baba bashaka kumumenyaho. Umunyamakuru yabajije Miss ikintu gishobora gutuma atavira mu rugo igihe.Aha yashakaga kumvikanisha ikintu (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yavuze ko mbere y’uko ava mu nzu ngo ajye mu kazi yongera kwireba mu indorerwamo kugira ngo ahamye neza ko ‘Tiro’ isigwa ku ingohe yagiyeho neza.

Mu kiganiro Miss Mutesi Jolly yagiranye na Radio Isango Star aho yagarukaga ku biganiro bitandukanye ari gutanga mu ntara zitandukanye, yanabajijwe bimwe mu bibazo abakunzi be baba bashaka kumumenyaho.

Mutesi jolly ngo akunda kwisiga ’Tiro’ cyane

Umunyamakuru yabajije Miss ikintu gishobora gutuma atavira mu rugo igihe.Aha yashakaga kumvikanisha ikintu aba ashidikanyaho mbese ku buryo yasubira mu nzu kwongera kwireba mu indorerwamu kugirango yizere ko bitunganye.

Miss Jolly w’imyaka 20 y’amavuko yagize ati :”Mbere y’uko nsohoka mu rugo nakoze ‘Make up’ [Nisize ibirungo] ndabanza nkakora Check up [Nkasuzuma] niba ka Tiro [Ibirungo bisirwa ku ngohe] kameze neza.”

Abajijwe niba akunda Tiro cyane kurusha izindi zose zirimo na Lip stick ndetse n’ibindi birungo abakobwa bakoresha, Nyampinga yavuze ko akunda Tiro cyane muri byose kuburyo ashobora kuyisiga yonyine akajyenda.

Ati :”Nkunda Tiro cyane kuburyo rwose nshobora kuyisiga yonyine nkigendera…Niyo Make up nkunda cyane, Iyo mbonye umukobwa wisize Tiro neza ndabyishimira cyane.”

Kugeza ubu, u Rwanda rufite Nyampinga Elsa Iradukunda muri uyu mwaka wa 2017 wiyongereye ku rutonde , aribo Uwera Dalila wo mu 1993, Bahati Grace wo muri 2009, Mutesi Kayibanda Aurore watowe muri 2012, Akiwacu Colombe wambitswe ikamba muri 2014, Kundwa Doriane wa 2015 ndetse na Mutesi Jolly waherukaga.

Ibitekerezo

  • NIYO UTAYISIGA UBWIZA URABUFITE

    uri muto cyane, uracyakura, ibyo birungu bireke. urica uruhu rwawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa