skol
fortebet

Menya ingaruka mbi zo kugenzura Telefone y’umukunzi wawe

Yanditswe: Tuesday 05, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hari abantu usanga bakunda kugenzura Telephone z’abakunzi babo nyamara nta burenganzira babifitiye cyangwa ugasanga barabikora nkabarimo kwiba ariko nyamara ntibatekereze ibishobora gukurikira nyuma kandi mu byukuri kugenzura Telephone y’umukunzi wawe cyane cyangwa uwo mwashakanye bishobora kukuviramo ikintu kibi utari witeze bishora no gutuma usenyaa.

Sponsored Ad

Niba ukunda kugenzura Telephone y’umukunzi wawe menya ingaruka zishobora kukugeraho mu bintu utari witeze

1. Guhora mutongana mupfa ubusa

Akenshi iyo uhora ucunga telefoni y’uwo mwashakanye ushobora no kwibeshya ku bamuhamagara, cyangwa se kubamwandikira ukaba wabitiranya n’abafite gahunda yo kuguca inyuma bigatuma uhubuka ukabibaza uwo mwashakanye, hari n’abahubuka bagahita bahamagara izo nimero babonye kugirango bakurikirane bamenye ukuri.

2. Kwitakariza icyizere k’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye

Niba uhora ureba muri telefoni y’uwo y’umukunzi wawe cyangwa se email ze mu ibanga iyo atangiye kubimenya nawe bituma agushidikanyaho. Urugero niba uwo mwashakanye ashyira telefone hasi cyangwa se ubutumwa bwaza ukihutira kubusoma nkaho ari ubwawe, uko akomeza kukubona bizamutera kugushidikanyaho kandi abone ko utamwizera.

3. Bibuza amahoro umukunzi wawe nawe ubwawe bitagusize

Iyo wifitemo guhora ucunga uwo umukunzi wawe nawe ubwawe bikubuza amahoro kandi uko ukomeza kubura amahoro kuko utizera umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye niko n’uwo mwashakanye abura amahoro ugasanga nawe akugabanirije icyizere bikazabageza no ku rwego rwo gucana inyuma kandi byaravuye kukutizerana. Igitangaje nuko uwo mwashakanye ashobora no kuguca inyuma kuko yamenye ko umucunga cyane ntunabimenye kuko azi neza ko umucunga.

4. Gutakaza igihe

Mugihe wafashe umwanya wo gucunga Telephone ya mugenzi wawe hari ibintu byinshi wica wakabaye uri gukora muri ako kanya, cyangwa se na nyuma yaho kuko uko umucunga cyane bishobora kukuviramo kubabara, aho kugirango ufate umwanya utekereza ibyabagirira umumaro ukawufata wibaza kubyo wabonye kandi nyamara aho kukubakabiri kugusenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa