skol

Menya ukuri kose ku itandukana rya Vestine na Dorcas na MIE ya Irene Murindahabi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 July 2021

Ku munsi w’ejo mu masaha y’umugoroba nibwo yasahaye inkuru ivuga ko MIE ya Irene Murindahabi yari isanzwe ifasha abana bazi kuririmba Vestine na Dorcas bamaze gutandukana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021, N.Irene uyobora MIE yavuze ukuri ku itandukana rye n’abahanzi Vestine na Dorcas. Irene yavuze ko yabanje gushinjwa kuba yarakoresheje YouTube Channel ya Vestine na Dorcas mu nyungu ze bwite akaba yarayisaruyeho amamililiyoni menshi nyamara ntagire icyo amarira Vestine na Dorcas. Kuri iki kibazo,Irene avuga ko yafashe YouTube Channel ya Vestina na Dorcas aba subscribers 100 kuri ubu ikaba ifite abarenga 90000.Indirimbo nahawe ijambo ari nayo ya mbere MIE yakoreye Vestine na Dorcas niyo yatumye Channel ya YouTube ya Vestine na Dorcas izamuka.

Irene yavuze kandi ko hari abantu badafite imico myiza yise abagome bagiye mu matwi ya babyeyi ba Dorcas ndetse na Vestine bamubwira ko Irene yakijijwe n’amafaranga ava kuri YouTube Channel ya Vestine na Dorcas akaba nta kintu arimo kubafasha.

Irene yakomeje avuga ko hari umugabo witwa Aimable uhagarariye amarushanwa ya “Rwanda Gospel Stars Live” wamusabye ko yamuhuza na Vestine na Dorcas bagasangira icyayi kugirango baganire kuko ari umufana wabo.uyu mugabo ngo yaje kuganira Na bo aza kubabwira ko Irene agamije kubashakamo inyungu gusa ko ntakintu arimo kubafasha ,kandi uwi mugabo witwa Aimable we afite imishinga yo gufasha bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana kugirango babashe Kubona amafaranga.

Irene Murindahabi yasobanuye ati” ibi Atari byo ko ntanyungu arabona muri aba bana kugeza ubu kuko ndetse amafaranga yashoye abakorera indirimbo n’ibindi bikorwa kugeza kuri uyu munsi atarayagaruza”. Yerekanye ifoto ya Vestine na Dorcas nyuma yuko Aimable ababwiye ko agiye kubafasha bagatangira gukorera amafaranga aho yavugaga ko bataye umuco wa ADPER basanzwe babarizwamo kubera uko imisatsi yabo isigaye imeze ubu.

Nyuma y’ibi byose ,Irene yasomeye ibaruwa yandikiwe n’umwe mu banyamategeko wasabye gutanga YouTube Channel ya Vestine na Dorcas ndetse no kwerekana umusaruro w’amafaranga wose yayikuyemo kuva yatangira gukorana na Vestine na Dorcas kugeza ubu bitabaye ibyo akazahabwa ibihano birimo n’igifungo kiri hagati y’imyaka 3 n’itanu .Ibi Irene yabivuzeho avuga ko YouTube Channel yayitanze ndetse ko n’umusaruro yiteguye kuwerekana ndetse akerekana n’ibyo na we yatabanzeho byose(Expenses).

M.Irene yavuze kandi ko uwaba avuga ko ataziranye na Mama wa Vestine na Dorcas yibeshya cyane kuko baraziranye ndetse mu biganiro bya mbere yakoze hari icyo yakoreye iwabo ndetse na Mama wabo yabasengeye.

M.Irene yashyize hanze amajwi ya Vestine na Dorcas aho bari barimo kurira cyane bavuga ko nta kintu na Kimwe baburanye M.Irene, bavuga ko yabahaye amafaranga y’ishuri,arabasura,abagurira imyenda ,ndetse ko yabajyanaga no kwa muganga igihe cyose babaga barwaye n’ibindi byinshi yabafashije.Vestine na Dorcas bavuze ko ari abantu bagiye mumatwi ya Mama wabo bakamwumvisha uburyo nta kintu M.Irene yabafashije nyamara ataribyo.


M.Irene yavuze ko ntanakimwe yishinja kuko Vestine na Dorcas yabafashije kuzamurira impano zabo nk’abahanzikazi kandi nk’abana b’u Rwanda nkuko U Rwanda nawe rwamufashije kwiga amashuri ya Kaminuza mu ishami ry’Itangazamakuru.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igisupusupu yasohoye indirimbo yo gushima Imana yakoranye n’abakobwa...

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye ku ndirimbo " Igisupusupu” yasohoye...
16 October 2021 0

Ihere ijisho amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
16 October 2021 0

Hamenyekanye ukuri kose k’ubukwe bwa Marina na Yvan Muziki bwavugishije...

Hashize Iminsi hacicikana amafoto y’ubukwe agaragaza Marina na Yvan Muziki...
15 October 2021 0

Sandrine Isheja yasazwe n’ibyishimo ubwo yatungurwaga n’umugabo we muri...

Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM,yasazwe...
15 October 2021 0

Ikimero n’ubwiza budasanwe bwa Beyonce byazamuye amaragamutima ya...

Abakunzi b’umuhanzikazi Beyonce bongeye gucika ururondogoro kubera ubwiza...
15 October 2021 0

Bwa mbere Omah Lay agiye gutaramira abanyarwanda

Umuhanzi Omah Lay wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Godly’ agiye gutaramira...
14 October 2021 0