skol
fortebet

Menya umukobwa buri musore wese yifuza kugira mu nzozi ze ibyo akwiye kuba yujuje

Yanditswe: Friday 06, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nkuko bisanzwe kugirango umuntu agukunde cyangwa se yifuze kuba yakugira mu buzima bwe hari ibyo agenderaho ariko na none hari ibyumwihariko buri musore wese yifuza ku umukobwa.

Sponsored Ad

Hari bimwe byibanze buri musore areba k’umukobwa kuburyo umukobwa ubyujuje usanga buri musore wese yifuza kumugira umugore.

1. Umukobwa usabana n’inshuti

Ibi ni kimwe mu bimenyetso abasore bagendereho bahitamo umukobwa ushobora kubaka urugo ruzima kandi rugendwa bitewe nuko aba ari ibintu amenyereye kubana n’abandi.

Iyo umukobwa azi gusabana n’inshuti ariko akirinda gusamara, bituma akenshi akundwa n’abasore ku buryo bumva bifuje kumugira umugoe. Baba bazi ko azabasha kubakirira abashyitsi neza, bagafata inshuti zabo neza ntibabace ku muryango ahubwo urugo rwabo rukibera nyabagendwa.

2. Umukobwa urangwa n’ubwiza karemano

Ni kenshi usanga igitsinagore kibanda ku bintu cyakisiga mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo ku mubiri. Nyamara burya abagabo benshi usanga bakururwa cyane n’umukobwa wifitiye ubwiza karemano, kuko aba azi ko ubwo bwiza iteka uzabuhorana.

3. Umukobwa utagira ishyari

Umukobwa ugira ishyari akenshi usanga arangwa no kugira umushiha kandi no kubana n’abandi biramugora cyane kuko aba yumva abafitiye ishyari. Umukobwa utagira iyi ngeso arakundwa cyane kuko abasore bumvako iyo umukobwa nta shyari agira aba anyurwa n’ibyo afite. Bigatuma rero bumvako igihe bazaba bari kumwe bazaba batuje bakanyurwa n’ibyo batunze.

4. Umukobwa ushikama ku wo ari we

Buri mu sore wese yifuza umukobwa uzi guhamya uwo ariwe kandi akarangwa n’ukuru, kuko iyo utabaye wowe wa nyawe bituma ugendera kubandi kandi ibyo bituma uhora uhinduka kuko uhora ushaka kwigana runaka bishobora no gutera rya shyari.

5. Umukobwa uzi kwihangana

Buri musore wese yifuza umukobwa uzi kwihangana ndetse agaca bugufi kuko aba yizeye ko ubuzima bwose bazahura nabwo bazabunyuranamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa