skol
fortebet

Mico The Best yahakanye amakuru yavugaga ko yikubitiye umugore

Yanditswe: Saturday 18, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi nyarwanda Turatsinze Prosper wamamaye ku izina rya Mico The Best , yahakanye amakuru y’ibihuha yavugaga ko afunzwe azira gukubita umugore we akamukura amenyo nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe habura icyumweru kimwe ngo akore ubukwe n’umukunzi we Clarisse

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje ubwo KIKAC Music yerekanaga umuhanzikazi mushya Bwiza bagiye gukorana, Mico the Best nk’umwe mu babarizwa muri iyi Label yari yitabiriye uyu muhango.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ryari ryaje kumurikirwa umuhanzi mushya muri Kikac na Mico The Best abarizwamo, Mico The Best yasubije icyo kibazo ndetse anavuga ko atajya akunda gusubizanya n’abanditse ibintu bibi kuri we cyane ko uyu muziki awurambyemo ndetse awuzi. Yashimiye cyane ibitangazamakuru bifatika avuga ko nta gitangazamakuru gifatika kigeze cyandika ibyo bintu bidafututse anakomoza ku bukwe bwe buri mu cyumweru gitaha.

Yagize ati: "Nateye ikirenge mu cy’abagabo bagenzi banjye mfata irembo, nca mu rukiko manika ikiganza ko nemeye kuba umugabo, noneho mu gihe nitegura ubukwe mu cyumweru gitaha urabona umuryango wa madame ntabwo wenda tuba turi kumwe bagiye kubona babona ngo umukobwa wabo yakubiswe noneho umukwe wabo arafunze, icara urebe nka mama wawe ariwe wakiriye iyo nkuru ku mukwe we".

Ati "Icara urebe bakuru bawe n’ababyeyi bawe batari hafi bakumva ngo umuntu uherutse guca mu Rukiko batarashyingirwa ngo yakubise umugore we ari muri RIB. Ntekereza ko ni ikintu kibabaje nakivuganye agahinda kandi hari ibyo nashimye nashimye ko nta gitangazamakuru icyo aricyo cyose gifatika cyigeze kivuga kuri ibyo bintu ngo kinabihe imbaraga".


Yunzemo ati "Gusa icyasohotse kiba cyasohotse kandi kigera kure, byarambabaje. Ni nayo mpamvu uriya muntu namwise umuntu ntunze ntazi ariko ntabwo ari mwebwe muri hano. Ahantu ari uwatangaje icyo kintu amenye ngo ndamutunze ariko sinari muzi ariko mwebwe Imana ibahe umugisha.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa