skol

Mico The Best yasobanuye amazina yise imfura ye y’umuhungu

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 10 January 2022

Tariki ya 3 Mutarama 2022 mu masaha y’umugoroba ni bwo umuhanzi w’injyana ya Afrobeat Mico The Best n’umukunzi we Ngwinondebe Clarisse bakiriye inkuru nziza y’uko bibarutse umwana w’imfura yabo y’umuhungu.

Nyuma uyu muhanzi asangiza abamukurikira iyi nkuru nziza mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 4 Mutarama 2022, avuga ko “Imana yaduhesheje umugisha n’umwana mwiza w’umuhungu.

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, Mico The Best yatangaje ko we n’umugore we Clarisse bamaze kwita amazina umwana wabo w’umuhungu, aho bamwise "Sangwa Stone".

Mico The Best yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko izina Sangwa yise umwana we risobanuye umuntu ugira urugwiro kandi akaba ari ‘cyo nifuza ku muhungu wanjye’.

Avuga ko ‘Stone’ yaryise umwana we kubera ko ari umuntu yifuza ko akomera kandi akavamo urufatiro rw’umuryango we. Ati “Stone narimwise nk’umuntu nifuza ko akomera, akaba uhambaye. Kandi akaba ibuye fatizo ku nkingi zizaba zigize umuryango wanjye.”

Mico The Best avuga ko umwana ari icyungo akaba icyuzuzo mu muryango. Ati “Biranshimishije urabyumva! Ni umugisha, ni urwunguko kandi buriya umwana ni icyungo hagati y’umuryango."

"Ni ikintu cyiza, urumva muba mutakiri babiri haba hajemo undi muntu kandi umuryango uba wungutse. Ntekereza ko umwana ni umuntu umuntu wese yifuza.”

Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse barushinze tariki 26 Nzeri 2021 bubera muri Kigali ahitwa Heaven Garden. Habanje imihango yo gusaba no gukwa hakurikiraho gusezerana imbere y’Imana.


Ku wa 19 Kanama 2021 ni bwo Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko na Ngwinundebe Clarisse biyemeza kubana akaramata.

Mico The Best n’umugore we Clarisse bamaze kwita amazina umwana wabo w’umuhungu

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abategura irushanwa rya Mr Rwanda batangaje ko Super Manager ari mu basore...

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ryo gutora umuhungu...
21 January 2022 0

Ibyamamare birimo Meddy batangije igikorwa cyo gukusanya miliyoni 6 zo...

Abiganjemo ibyamamare nyarwanda nka Meddy, Kamichi, Patycope, Ella n’abandi...
21 January 2022 0

Sky2 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we[AMAFOTO]

Umuraperi Sky2 wamamaye cyane kumvugo nka wabagahe, nizindi zitandukanye...
20 January 2022 0

Ihere ijisho amafoto ya Mushiki wa Mutsinzi Ange uri guhatanira ikamba...

Umukobwa witwa Liliane Ugirwabo akaba na mushiki w’umukunnyi Mutsinzi Ange...
20 January 2022 0

Ubuzima bwa Miss Ingabire Grace nyuma y’isubikwa rya Miss World...

Nyuma y’isubikwa ry’irushanwa rya Miss World 2021 ku munota wa nyuma hirindwa...
20 January 2022 0

Kenya: Umu Dj yiyahuriye muri studio za Capital FM

Icyamamare mu kuvanga umuziki Dj Alex wakoraga kuri Capital FM yo muri...
20 January 2022 0