skol
fortebet

Minisitiri Bamporiki yagize icyo avuga ku ikanzu ya Miss Ingabire ikomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Monday 13, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard icyo atangaza kubakomeje kwibaza ku ikanzu ya Miss Ingabire Grace yaserukanye mu birori byo kwerekana imideli gakondo mu marushanwa ya Miss World 2021.

Sponsored Ad

Abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga barimo na Shaddyboo bakomeje gukwirakwiza amshusho n’amafoto ya Miss Ingabire Grace ubwo yaserukaga mu birori byo kwerekana imideli gakondo mu marushanwa ya Miss World 2021 , aho benshi bakomeje kunenga uwa mwambitse.

Aya mashusho n’aya mafoto yahagurukije abatari bake ndetse bamwe bababazwa n’imyambarire y’uyu mwali ugaragara yambaye ikanzu ubona isa nk’iyamubayeho nini maze amarangamutima ya bamwe ashirira kuri Twitter.

Nubwo hari abamuhaye inkwenene ariko si bose kuko hari n’abanenze abahaye urw’amenyo uyu mukobwa bavuga ko isi igeze kure niba umukobwa usigaye yambara akikwiza asigaye atukwa kakahava.

Mu kiganiro Minisitiri Bamporiki Edouard , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yagiranye na Kigali Today dukesha iyi nkuru yavuze ko ikibazo kitagakwiye kuba imyambarire, ahubwo ko ikiba kigenderewe ari ikamba.

Aho yagize ati"(Aseka), Ngira ngo buriya ikibazo si n’ikanzu, aramutse abonye ikamba byakwibagiza abantu ko yambaye nabi cyangwa ko atambaye neza”.

Yagarutse no kubashinzwe kwambika abajya mu marushanwa yo guhatanira ikamba, abibutsa ko bakwiye gutegura neza kurushaho.

Ati “Ngira ngo ni ukubwira ababambika bakajya babambika neza kurushaho, ariko kandi ibyo ni ibintu abantu babona mu buryo butandukanye, abategura ni bategure neza byimazeyo”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa