Minisitiri Utumatwishima yinjiye mu kibazo cy’umukobwa warikoroje, avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye
Yanditswe: Sunday 18, Jan 2026
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yinjiye mu kibazo cy’umukobwa warikoroje, nyuma yo kuvuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye.
Byatangiye umwana w’umukobwa agaragaza ko Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye cyane nubwo rushobora kugenda mu nzira rusa neza utabimenya.
Mu mashusho uyu mukobwa yagize ati “Mundebe ndasa neza… ndamutse ngiye mu mujyi, abana bo mu mujyi batangira ngo ‘wanteje imbere’. Ariko urabizi se? Kuri MoMo mfiteho 300 Frw... uzi telefone nkoresha, ariko ndakennye. Ibi ni byo Guverinoma ikwiriye kwitaho kuko turakennye. Ariko ntibabibona. Turakennye, Turakennye ntimukatubone dusa neza turakennye”
Uyu mukobwa wasaga neza nk’uko abyivugira, akoresha telefone ubona ko yihagazeho bijyanye n’amashusho yafataga, ibyo yavuze byagarutsweho cyane, bamwe baramunenga bagaragaza ko atari bwo buryo bukwiye yagakwiye kugaragaza ikibazo cye.
Kabagambe Ignatius na we yanditse ubutumwa busa n’ubugaruka kuri uyu mukobwa ariko abuherekeresha uruhererekane rw’ubundi bunenga abatifuriza ineza u Rwanda ndetse ashyiraho n’amafoto yabo n’iy’uyu mukobwa arimo.
Kabagambe yavuze ko umujinya wahinduwemo igisa n’ubuvugizi, agaragaza ko urubyiruko ruri gukoreshwa nk’indangururamajwi zo gusakaza ibitekerezo byuzuye umujinya by’abatifuriza ineza u Rwanda.
Ati “Bamwe bifashisha ubushomeri, bagatoza urubyiruko cyane cyane ab’igitsina gore mu kugaragaza akababaro kabo nyamara bihabanye n’uko babayeho.”
Kabagambe yavuze ko uyu mukobwa wagaragaje ko urubyiruko rukennye bivugwa ko yahawe akazi ariko akakanga, ibigaragaza ko ibyo yavugaga byari mu murongo wo kuyobya aho kuvuganira abo avuga ko nta kazi bafite.
Yakomeje ati “Abo bari kumushyigikira buri gihe baba bacecetse iyo hagaragaye ibibazo by’urwango cyangwa amacakubiri, ibigaragaza mu by’ukuri abo bashyigikiye.”
Kabagambe yavuze ko impungenge za nyazo zo kuvuganira urubyiruko zikwiriye kwibanda ku gutanga ibisubizo n’amahirwe atandukanye, aho kugumura abantu hagamijwe indi migambi yihishe.
Bamwe ku mbuga nkoranyambaga bamusamiye hejuru, basa n’abagaragaza ko ibyo yavuze yaciye inka amabere.
Nka Richard Kwizera yanditse ati “Nabyutse nizeye ko ibi bitakaragasi byasibwe none biracyahari. Kabagambe rwose bisibe. Sinumva impamvu ukomeje gutekereza ko ukunda igihugu kurusha abandi. Ni gute ufata uyu mwana w’umukobwa ukamushyira mu bigarasha kubera ko yatanze igitekerezo cye?”
Uwitwa CAGUWA kuri X na we yavuze ko ibyakozwe na Kagagambe bibabaje ndetse “biteye n’agahinda.”
Ati “Ibaze gufata umwana w’urubyiruko wavuze ko akennye ugahita umushyira mu gatebo kamwe n’abanzi b’igihugu. Ubu hari uwabonye ubu butumwa bwa Kabagambe yari asanzwe azi uyu mukobwa, agahita yishyira mu mutwe ko ari kimwe n’abo bagabo.”
CAGUWA yakomeje ati “Cyakora nta wamenya wasanga hari amakuru wenda Kabagambe amufiteho twe tudafite akaba ari byo byatumye amushyira mu gatebo n’abariya bagabo…. Naho ubundi bitabaye ibyo byaba bibabaje.”
Ku rundi ruhande uwitwa Chantal M kuri X yashingiye ku magambo avugwa n’uyu mukobwa wavugaga ko akennye, agaragaza ko Leta idaha urubyiruko amafaranga ahubwo irushakira amahirwe yo kuyabona.
Ati “Aya mashusho yatumye abantu batayavugaho rumwe. Abanzi bari kuyakoresha mu icengezamatwara ryabo. Hari ukwivuguruza muri aya mashusho. “Gusa neza, ubwoko bwa telefone ndi gukoresha” no kuba umukene. Ntabwo Leta iha amafaranga urubyiruko, ihanga uburyo bwo kuyabona.”
Undi witwa Sir.NABAZAGA kuri X, yavuze ko uyu mukobwa wakomeje gutuka urubyiruko rw’u Rwanda agaragaza ko rukennye yishyuwe 400$ n’abatifuriza ineza u Rwanda.
Yakomeje ati “Rubyiruko mureke duhaguruke tumwereke ndetse twereke n’abandi bakwirakwiza ibinyoma ukuri. Turi Abanyarwanda, abaturage bakora cyane.”
Ni ikibazo cyinjiwemo na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, anakebura abazana abana ba Kabagambe muri iki kibazo.
Ati “Mureke Kabagambe akemure ikibazo tutazanyemo abana be. Urubyiruko mfite mu nshingano rufite ikibazo cy’umurimo (18%). Ugaragaje ko akennye, ko ashonje, cyangwa ko ari kwirwanaho, ni ukumutega amatwi tukamwereka amahirwe dushyira hamwe nk’inzego zose.”
Guverinoma yakunze gushyigikira urubyiruko na cyane ko ari rwo rwihariye Umubare munini w’Abanyarwanda, binyuze mu nzego zitandukanye, nko mu burezi, kwihangira imirimo, ikoranabuhanga n’ibindi.
Nk’ubu muri gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere, Guverinoma yiyemeje ko muri iyi gahunda, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.
Minisitiri Utumatwishima yinjiye mu kibazo cy’umukobwa warikoroje, avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *