Uwimana Ariane wabaye Nyampinga ubanira neza bagenzi be mu mwaka wa 2016 (Miss Congeniality 2016) ari mu rukundo n’umusore bamaranye igihe n’ubwo bakunze kwitarura itangazamakuru. Guhera muri 2017 nibwo Miss Ariane na Mabano Muvunyi Nelson batangiye kwerura umubano wabo n’ubwo bivugwa ko nyuma y’uko uyu mukobwa avuye mu irushanwa rya Miss Rwanda aribwo yahuye n’uyu musore bagiye kumarana igihe.
Mabano yakunze gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’uyu mukobwa akananyuzamo (…)
Uwimana Ariane wabaye Nyampinga ubanira neza bagenzi be mu mwaka wa 2016 (Miss Congeniality 2016) ari mu rukundo n’umusore bamaranye igihe n’ubwo bakunze kwitarura itangazamakuru.
Guhera muri 2017 nibwo Miss Ariane na Mabano Muvunyi Nelson batangiye kwerura umubano wabo n’ubwo bivugwa ko nyuma y’uko uyu mukobwa avuye mu irushanwa rya Miss Rwanda aribwo yahuye n’uyu musore bagiye kumarana igihe.
Mabano yakunze gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’uyu mukobwa akananyuzamo akamwifuriza isabukuru nziza ashimangira isezerano bafitanye.Mu magambo ye ati :” Urukundo ruri hagati yacu twese rutuma ubuzima buhora buturyoheye umunsi ku wundi, wowe umpora kuri roho nkwifurije isabukuru nziza.”
Nyuma yo kuva muri Miss Rwanda uyu mukobwa yatangaje ko atazongera guhtana muri iri rushanwa rya nyampinga kuko umwanya yabonye wamunyuze kandi ukamubera icyanzu cyo kwigaragaza no kuvuga ashize amanga nk’uko yahoze abyifuza.
Miss Ariane n’uyu musore bakunze gusohokana ahantu hatandukanye
Ariane Uwimana w’imyaka 24 y’amavuko yamenyekanye cyane ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda muri 2016.Yiyamamarije mu ntara y’Uburasirazuba. Muri 2015 nabwo yari yahatanye gusa ntiyabasha gutambuka ngo agere muri 15 bari kuvamo Nyampinga w’u Rwanda.
Mabano uvugwa mu rukundo n’uyu mukobwa uvukana n’abana batandatu ntabwo azwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda.
Aha bari bitabiriye igitaramo bifotoranya n’umuhanzi Andy Bumuntu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *