skol
fortebet

Miss Bahati Grace wabaye Miss wa mbere yahishuye ishusho ya Miss Rwanda igiye kuba kunshuro ya 11

Yanditswe: Saturday 15, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bahati Grace ni we mukobwa wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2009 ryabaga ku nshuro ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bitewe n’impamvu zitandukanye byaragoranye ko umwaka wakurikiye ryongeye gutegurwa bituma Bahati Grace yambara ikamba imyaka itatu atarabona umusimbura. Mu 2012 ni bwo iri rushanwa ryongeye gutegurwa, ryegukanwa na Miss Kayibanda Aurore.
Mu 2013 nabwo iri rushanwa ntabwo ryabaye ahubwo ryongeye kuba mu 2014 ryegukanwa na Akiwacu Colombe, kuva (...)

Sponsored Ad

Bahati Grace ni we mukobwa wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2009 ryabaga ku nshuro ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bitewe n’impamvu zitandukanye byaragoranye ko umwaka wakurikiye ryongeye gutegurwa bituma Bahati Grace yambara ikamba imyaka itatu atarabona umusimbura.

Mu 2012 ni bwo iri rushanwa ryongeye gutegurwa, ryegukanwa na Miss Kayibanda Aurore.

Mu 2013 nabwo iri rushanwa ntabwo ryabaye ahubwo ryongeye kuba mu 2014 ryegukanwa na Akiwacu Colombe, kuva icyo gihe ntiryongeye guhagarara ukundi.

Mu kiganiro Miss Bahati yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru , yavuze ko hari byinshi byo kwishimira nubwo asanga hari n’ibikwiye kongerwamo imbaraga.

Bahati Grace yavuze ko yishimira uburyo irushanwa rya Mis Rwanda rikomeje gutera imbere.

Ati “Ni irushanwa rimaze gukomera ndetse ryabaye ngarukamwaka, mbere murabizi ko ryagiraga gutya rikaba ubundi rigasiba, ariko ubu umuntu yakwishimira ko rimaze kuba ngarukamwaka ritagisiba.”

Ikindi Bahati yavuze ko yishimira ni uburyo abakobwa bitabira iri rushanwa basigaye baribonamo inyungu nyinshi kuruta uko byari mbere.

Ati “Uko mbibona ni uko irushanwa rya Miss Rwanda ryagutse cyane mu buryo bwiza kandi bugaragarira buri wese, yaba mu mitegurire cyangwa se mu bihembo batanga. Urebye buri mwaka rigenda rikura, usigaye ubona ko ababyeyi ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bagenda barushaho kurisobanukirwa ugereranyije no mu myaka ya mbere.”

Aha Bahati yifashishije urugero rw’uko mbere wasangaga umukobwa wegukanye ikamba ari we wungukiraga muri iri rushanwa mu gihe ubu benshi mu baryitabira baryungukiramo.

Ati “Mbere umukobwa watsindaga ni we wabashaga kugera kure akoresheje izina cyangwa ikamba yambitswe, ubu si uwatsinze gusa ahubwo benshi mu bitabira aya marushanwa na bo basigaye bahembwa kandi bakiteza imbere.”

Bahati yavuze ko yishimira ukuntu irushanwa rya Miss Rwanda risigaye riharanira guteza imbere umwana w’umukobwa akagira ijambo akanavugira bagenzi be no guha amahirwe yo kwiga abakobwa baba baryitabiriye.

Ibi abihuza n’uko ibirori bya Miss Rwanda bisigaye bitegurwa mu buryo bunogeye ijisho, bikarigira rimwe mu akomeye muri Afurika.

Muri iki kiganiro ariko Miss Bahati Grace yaboneyeho umwanya wo kugira inama abakobwa bagiye kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya 12.

Zimwe mu nama Bahati yahaye abakobwa bifuza kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ni ukubanza kwihugura bagasobanukirwa neza akamaro k’irushanwa bagiyemo bityo bakarijyanamo intego n’icyerekezo.

Ikindi yatanzeho impanuro ku mukobwa uzegukana ikamba, ni uko rizana ibyiza byinshi ariko rikanazana ibicantege bituruka ku batishimiye intsinzi y’uwaryegukanye.

Ati “Kubera uburyo abantu benshi baba baguhanze amaso usanga hari abakwishimiye n’abatakwishimiye, bityo rero iyo udafite kwihangana ushobora gucika intege cyangwa ukiheba kubera uburemere bw’ibyo ucamo.”

Kugeza ubu abifuza kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2022 batangiye kwiyandikisha, byitezwe ko ku wa 27 Mutarama 2022 aribwo hazatangira gushakishwa abifuza guhagararira buro Ntara muri iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa