Miss Croatia wamamaye mu gikombe cy’isi yasubije uwamubajije niba ashobora gutangira gukina filime z’urukozasoni
Yanditswe: Saturday 21, Jan 2023

Umunya Croatia Ivana Knoll wamamaye mu mikino y’igikombe cy’isi yabereye muri Qatar mu mpera za 2022 , ubwo yari ashyigikiye ikipe y’Igihugu cye cya Croatia ,yasubije uwamubajije niba ashobora gutangira gukorana n’urubuga rwa onlyfans rucishwaho amashusho y’urukozasoni.
Binyuze mu kiganiro yagiriye kuri instagram ye ikurikirwa n’abarenga miliyoni 3.6 muri iki cyumweru, ubwo yabazwaga ibibazo n’abakunzi be , hari uwamubajije niba ateganya gutangira gukorana n’urubuga rwa Onlyfans maze mukumusubiza Ivana Knoll agira ati :” Ninde wavuze ko hari ubwo nzayifungura (konte ya onlyfans)?.
Uyu mukobwa umaze kuba ikimenyabose kubera ikimero n’uburanga bye byagaragariye mu gikombe cy’isi cya 2022, yanabajijwe uruhare rwe mu kwishyura imikino yose yarebye y’igikombe cy’isi, avuga ko imikino yose igihugu cye cyakinnye yari yarishyuye amatike yayo yose, usibye nk’umukino w’ u Bwongereza, USA, u Bufaransa, Seribia n’umukino wanyuma wahuje u Bufaransa na Argentine, yishyuriwe n’ishyirahamwe rw’umupira w’amaguru n’abandi bantu batandukanye.
Ivana Knoll yaje kureba imikino y’igikombe cy’isi yabereye muri Qatar, afite abamukurikira ku rubuga rwa Instagram basaga 700,000, gusa nyuma y’ ukwezi kumwe agaragaye mu mikino y’igikombe cy’isi ubu akaba arimo gukurikirwa n’abarenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu(3.6 Millions)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *