skol

Miss Elsa azitabira Miss World 2017 iteganijwe kuzabera mu Bushinwa mu Ugushyingo 2017

Imyidagaduro   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 7 July 2017

Irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi ryo muri 2017 (Miss World 2017) rigiye kubera mu gihugu cy’ Bushimwa tariki ya 18 Ugushyingo 2017, aho biteganyijwe ko rizitabirwa n’abakobwa barenga 100.

Biteganijwe ko rizitabirwa na Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa w’Imyaka 19 y’amavuko. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rwa Miss World, biteganijwe ko iryo rushanwa ry’ubwiza rizatangira mu Gushyingo 2017.

Miss Jolly Mutesi ubwo yitabiraga Miss World 2016

Abazaryitabira bazagera mu Bushinwa mu ntangiriro z’Ugushyingo 2017.
Ni ku nshuro ya cyenda u Bushinwa bwakira iri rushanwa kuva ryabaho. Abakobwa barenga 100 bavuye mu bihugu binyuranye byo ku Isi barahatanira iri kamba rigiye gutangwa ku nshuro yaryo ya 67.

Imijyi yo mu Bushinwa iryo rushanwa rizaberamo ni Shenzhen, Sanya and Haikou. Miss World yo muri 2017 izazana ibishya bizagenderwaho mu guhitamo uzegukana ikamba

Miss World, ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza akomeye ku isi. Yitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo ku isi.

Stephanie Del Valle Díaz niwe wegukanye ikamba rya Miss World 2016

Iryo muri 2016 ryabereye muri Amerika (USA). Ryitabiriwe n’abakobwa 117 babaye ba Nyampinga mu bihugu baturukamo; ikamba rya Miss World 2016 ryegukanwe na Stephanie Del Valle Díaz wo muri Puerto Rico.Muri uwo mwaka nibwo u Rwanda rwatangiye kwitabira iryo rushanwa, ruhagarariwe na Miss Mutesi Jolly.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rusizi: Umugore yaje guhagarika ubukwe bw’umugabo babyaranye ubuyobozi...

Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe umugore yaje guhagarika ubukwe...
30 June 2022 0

Justin Bieber yagaragaye yishimanye n’umugore we nyuma yo gutangaza ko...

Umuhanzi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’America wamamaye nka Justin Bieber...
30 June 2022 0

Danny Vumbi yahishuye ibihangano yabujijwe na Nyina ubwo bamushyinguraga

Umuhanzi Danny Vumbi yahishuye ko umubyeyi we yari yaramusaye guhagarika...
30 June 2022 0

Kevin Kade avuze imbogamizi ahura nazo aterwa no kuba ari icyamamare

Umuhanzi uri mu bagezweho hano mu Rwanda umaze kubaka izina nka Kevin Kade...
30 June 2022 0

Shaddyboo yahumurije Dj Dizzo urembejwe na Canseri

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yafashe umwanya...
30 June 2022 0

Ihere ijisho uburanga bwa Tunzi wabaye Miss Universe 2019 uri kubarizwa i...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Zozibini Tunzi uturuka...
29 June 2022 0