skol

Miss Elsa witegura kurushinga na Prince Kid yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2023

featured-image

Mu gihe habura iminsi micye ngo Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya miss Rwanda 2017 , ngo asezere ku bukumi , urungano rwe rwamukoreye ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’ .

Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti za hafi za Miss Elsa cyane ko ibijyanye n’ubuzima bwe bw’urukundo atakunze kujya abishyira hanze.

Mu mashusho yashyizwe hanze na bamwe mu nshuti z’uyu mugore agaragara yishimye ari kuririmba ubona ko yizihiwe.

Amakuru avuga ko ubukwe bw’aba bombi buzaba muri wekendi izaza tariki ya 1 Nzeri 2023.
Ku wa 2 Werurwe 2023 Iradukunda Elsa na Prince Kid bari basezeranye imbere y’amategeko nk’umugore n’umugabo mu murenge wa wa Rusororo.

Iri sezerano bagiranye ni umusaruro w’urukundo rwari rumaze igihe mu ibanga rikomeye nubwo rwagiye ruca amarenga mu bihe bitandukanye.

Urukundo rwa Iradukunda Elsa na Prince Kid rwigaragaje cyane ubwo uyu mugore yarwaniraga ishyaka uyu mugabo wari watawe muri yombi umwaka ushize, akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byakekwaga ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Prince Kid yaje kurekurwa mu mpera z’umwaka ushize agizwe umwere n’ubwo n’ubu agishyiditse mu nkiko nyuma yo kujurira k’ubushinjacyaha ndetse biteganyijwe ko tariki 15 Nzeri 2023 azasubira mu rukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa