skol
fortebet

Miss Elsa yaganiriye n’umuyobozi wa UNESCO n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017

Sponsored Ad

Iradukunda Elsa wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 nyuma yo kuva muri Miss World 2017 mu Bushinwa yakomereje urugendo rwe mu Bufaransa aho yasuye anabonana n’Umuyobozi wungirije wa UNESCO ushinzwe Afurika n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacque Kabale.
Ku ya 19 Ugushyingo 2017 nibwo hasojwe amarushanwa y’ubwiza ya Miss 2017 aho umuhindekazi ariwe wegukanye ikamba mu gihe Miss Elsa wari unahagarariye u Rwanda nta gihembo na kimwe yegukanye.
Uyu mukobwa w’umunyarwanda yafashije (...)

Uyu mukobwa w’umunyarwanda yafashije kwigisha bamwe mu bakobwa bari mu iri rushanwa kubyina imbyino gakondo maze kumusozo wa Miss World ikoreshwa mu gihe kingana n’umutoma umwe itambuka kuri nyakiramashusho zari muri nyubako yabereyemo ibirori.

Kuva icyo gihe kugeza ubu uyu mukobwa w’imyaka 19 ntaragaruka mu Rwanda ahubwo yahise akomeza urugendo mu Bufaransa aho yabonanye n’abanyacyubahiro batandukanye.

Urubuga rwa Miss Rwanda baragaragza ko Miss Elsa yakomeje ibikorwa bye birimo kwagura imishinga yatangije itandukanye aho agenda ahura n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2017 akaba aribwo yahuye n’umuyobozi wungirije wa unesco ushinzwe afurica Firmin Edouard Matoko na Amabasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacque Kabale baganira kubikorwa Miss Rwanda amaze gukora ndetse nimikoranire mubikorwa biri imbere.

Iradukunda Elsa na Firmin Edouard Matoko baganiriye kubikorwa bye nka Nyampinga w’u Rwanda.Barebeye hamwe imikoranire yabaho mu bikorwa biri imbere yaba we nka Nyampinga w’u Rwanda 2017 cyangwa UNESCO.

Firmin Edouard Matoko kandi yashimiye ibikorwa bimaze gukorwa na Miss Iradukunda Elsa anamwizeza kumuba hafi mu mishinga ye azakomeza gukora mu gihe azaba atacyambaye ikamba.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacque Kabale nawe yashimiye Iradukunda Elsa kuba yarabashije gufasha abana batishoboye kwiga; kuvuza indwara y’urushaza abasaza n’abakecuru n’ibindi.

Ku munsi w’ejo tariki ya 29 Ugushyingo 2017 nibwo Miss Elsa azagera mu Rwanda nyuma y’ukwezi kurenga ari mu mahanga.

Miss Iradukunda Elsa aganira na Firmin Edouard Matoko

Miss Elsa n’abayobozi batandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa