skol

Miss Elsa yasinye ko yitabiriye Miss World 2017 anahura na Miss Colombe-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 nibwo Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko yageze mu gihugu cy’u Bushinwa aho yitabiriye amarushanwa y’ubwiza ya Miss World 2017.
Miss Rwanda 2017,Iradukunda Elsa mbere y’uko yerekeza muri miss world yabanje guhura na mukuruwe colombe akiwacu mu Bufaransa nawe witabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss Supranational 2016.
Uyu mukobwa wari umaze iminsi mu Bufaransa aho yakoraga imyitozo animenyereza impano agomba (…)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017 nibwo Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 19 y’amavuko yageze mu gihugu cy’u Bushinwa aho yitabiriye amarushanwa y’ubwiza ya Miss World 2017.

Miss Rwanda 2017,Iradukunda Elsa mbere y’uko yerekeza muri miss world yabanje guhura na mukuruwe colombe akiwacu mu Bufaransa nawe witabiriye amarushanwa atandukanye arimo Miss Supranational 2016.

Uyu mukobwa wari umaze iminsi mu Bufaransa aho yakoraga imyitozo animenyereza impano agomba kugaragaza muri aya marushanwa yitabirwa n’ibihugu bitandukanye bigize isi yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Guangzhou mu majyepfo y’u Bushinwa ari kumwe n’abajyanama be.

Miss Rwanda 2017 iradukunda_elsaofficial asinya ko yitabiriye irushanwa rya missworld
Ageze muri iki gihugu nyuma yo guca ahandi aho yagiye ahura n’abanyarwanda baba mu mahanga aberaka ibyiza bya ‘Made in Rwanda’ nk’umushinga yakenyereyeho ubwo yari muri aya marushanwa.

Elsa na bagenzi be berekeje muri hoteli bateguriwe yitwa Oasis O.City Hotel.Abashinzwe gutegura iri rushwa babyukiye ku kibuga cy’indege aho bakomeje kwakira abakobwa uko ari 130 bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa.

Miss Elsa afashe idarapo ry’u Rwanda

Miss Elsa agiye muri iri rushanwa, nyuma ya Miss Mutesi Jolly witabiriye iri rushanwa umwaka ushize wa 2016 , agataha nta Kamba na rimwe yambitswe mu yabashije gutangwa mu ngeri zitandukanye.

Miss World y’uyu mwaka wa 2017, izamara ibyumweru bine ibera mu Bushinwa mu mijyi itandukanye irimo Sanya, Haikou na Shenzhen aho izasorezwa mu birori nyamukuru bizaba ku wa 18 Ugushyingo 2017. Rigiye kuba ku nshuro ya 67.

Umukobwa wa mbere yambitswe ikamba rya Miss World 1951, icyo gihe hatowe uwitwa Kiki Håkansson akomoka muri Sweden.

Ibitekerezo

  • Amahirwe masa Miss Elsa.Uzaheshe ishema urwakubyaye.God be with you

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa