skol
fortebet

Miss Gasana Darlène yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi[Amafoto]

Yanditswe: Monday 11, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Gasana Darlène wegukanye ikamba rya Miss Congenialiy muri Miss Rwanda 2015 wanabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryigisha iby’ubucuruzi n’ubukungu, CBE yahoze yitwa SFB,yakorewe ibirori bya Bradal shower

Sponsored Ad

Miss Gasana ugiye gukora ubukwe n’umusore bakundanye imyaka Umunani ,ku ya 3 Ukwakira 2021 yakorewe ibirori byo gusezera kubukumi n’urugano nk’uko yasangije amafoto yabyo abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Mata 2021, Gasana yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga nyuma yo kumusaba ko yazamubera umugore undi na we akabyemera.

Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, nk’umwe mu bahabwaga amahirwe, yaje kwegukana iry’umukobwa w’intangarugero mu mibanire n’abandi (Miss Congeniality).

Nyuma kubura ikamba rya Miss Rwanda 2015, ntiyacitse intege kuko yahise anitabira amarushanwa ya Miss CBE, ndetse akaza kuryegukana.

Urukundo rwa Gasana ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone nubwo bamaranye igihe kinini.

Ibanga mu rukundo rwabo, riracyakomeje kuko n’amakuru y’ubukwe bwabo agikomeje kugirwa ubwiru, icyakora hari amakuru avuga ko buteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa