skol
fortebet

Miss Ingabire Grace agiye guhagararira u Rwanda muri Miss World 2021

Yanditswe: Saturday 13, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2021, yemeje guserukira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2021

Sponsored Ad

Abategura Miss World bashyize kuri shene ya YouTube amashusho yafatiwe mu Rwanda agaragaza Miss Ingabire Grace yerekana ibyiza byitatse u Rwanda n’ubukungu buri mu muco w’u Rwanda

Yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021. Muri aya mashusho, Miss Ingabire avuga ko atewe ishema no kuba azahagararira u Rwanda muri Miss World 2021.

Uyu mukobwa avuga ko yakuranye inzozi zo kuba umubyinnyi n’inyota yo kugira uruhare mu iterambere rihanzwe amaso ry’u Rwanda. Avuga ko yakoze ibikorwa bitandukanye birimo umushinga wa ’Ikiringo’ ukorera muri Benedico Consulting Company ikorera i Kigali.

Uyu mushinga ufite intego yo kubungabunga umuco w’u Rwanda na Afurika, habungabungwa ndetse hanatezwa imbere mu buryo bw’umwimerere imbyino gakondo zirimo ikinimba, ikinyemera no gusaama. Akavuga ko kwitabira Miss Rwanda zari inzozi ze, kandi ko ari ikiraro azarotoreraho inzozi ze.

Muri Gicurasi 2019, nibwo Miss Ingabire Grace yasoje amasomo ye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa Bates College iherereye muri Leta ya Maine; aho yaboneye impamyabumenyi mu bijyanye no kubyina (Dance Choreography) hamwe na ’Phyilosopy’ ndetse na ’Psychology’.

Amashuri abanza yayigiye muri Kigali Parents School, igihimba rusange (Tronc commun) yiga muri Nu-Vision High School na Gashora Girls’ Academy (A’level).


Ingabire ni umwe mu bakobwa barangirije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Gashora Girls’ Academy batsinze neza. Muri iryo shuri Ingabire Grace yize mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Ni ku nshuro ya 70 Miss World igiye kuba, kuri iyi nshuro izabera ahitwa José Miguel Agrelot Coliseum mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico kuva ku wa 16 Ukuboza 2021. Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura umunya-Jamaica Toni-Ann Singh.

U Rwanda rumaze kwitabira irushanwa rya Miss World inshuro enye guhera 2016 kugeza 2020 aho rwahagaririwe na Miss Mutesi Jolly muri 2016, Miss Iradukunda Elsa 2017, Miss Iradukunda Liliane 2018, Miss Nimwiza Meghan 2019. Ntawigeze abasha kugera no muri 20 ba mbere habazwe ibice byose by’irushanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa