skol
fortebet

Miss Ingabire Grace yagiye guhatana muri Miss World [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 20, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu, Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace yahagutse mu Rwanda yerekeza muri Porto Rico aho yitabiriye irushanywa rya Miss world 2021.
Miss Ingabire wabanje guhura n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard akanamushyikiriza ibendera ry’u Rwanda, yafashe rutemikirere kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021.
Ku kibuga cy’indege, Miss Ingabire Grace yagaragaye yambaye ibendera ry’u Rwanda aho yanasabwe kugenda yumva ko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu, Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace yahagutse mu Rwanda yerekeza muri Porto Rico aho yitabiriye irushanywa rya Miss world 2021.

Miss Ingabire wabanje guhura n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard akanamushyikiriza ibendera ry’u Rwanda, yafashe rutemikirere kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021.

Ku kibuga cy’indege, Miss Ingabire Grace yagaragaye yambaye ibendera ry’u Rwanda aho yanasabwe kugenda yumva ko ahagarariye Abanyarwanda bose

Yaherekejwe na bagenzi be begukanye amakamba muri Miss Rwanda, barimo Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane na Umutoni Witness wabaye igisonga cye cya 2.

Mbere y’uko ahagaruka, kuwa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021,Ingabire Grace, yakiriwe na Minisitiri Bamporiki amushyikiriza ibendera ry’Igihugu,anamuha impanuro zizamufasha mu butumwa yoherejwemo n’Igihugu.

Bamporiki yanditse kuri Twitter agira ati “Nyampinga w’u Rwanda wa 2021. Mwari w’umuco, ubwenge n’ubwiza nk’uko wabitorewe. U Rwanda ruguhaye umugisha kandi Rwandiye aho utumwe. Cyo seruka kandi uzaseruke nk’uwatojwe n’intore. Nk’uko wema umu, uzeme n’aho ugiye umwo. Gwiza ibigwi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa