skol

Miss Ingabire Grace yatangaje impamvu ituma adakeresha Imbuga nkoranyambaga zose

Yanditswe: Tuesday 20, Apr 2021

Miss Ingabire Grace wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2021 yavuze impamvu ituma adakoresha Instagram iri muzingezweho mu rubyiruko muri iyi minsi .

Mu kigairo yahaye Igihe dukesha iyi nkuru Miss Ingabire Grace yavuze ko ubusanzwe yakoreshaga Instagram ariko nyuma yo kuba Nyampinga Konti ye yahise itwarwa nabajura mu by’ikoranabuhanga “Hackers” bityo rero bituma atayikoresha .

Uyu mukobwa ahamya ko kugeza ubu abashinzwe kureberera inyungu ze ‘Rwanda Inspiration Back Up’ babirimo.

Yagize ati “Nkimara gutorwa aba ‘Hackers’ batwaye konti yanjye ya Instagram, ntekereza ko abareberera inyungu zanjye babirimo, Bizagenda neza nta kibazo! Kugeza ubu nkoresha Twitter gusa nayo nshyashya.”

Uyu mukobwa yavuze iby’uru rubuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 ubwo kimwe n’abandi bakobwa bari muri Miss Rwanda 2021 bahabwaga ikaze muri Kaminuza ya Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa