skol

Miss Irasubiza Alliance aritegura kwibaruka imfura [Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 10, Dec 2025

featured-image

Miss Irasubiza Alliance wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2020 yahishuye ko ari mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye nyuma y’umwaka akoze ubukwe na Matthew Ferris.

Miss Irasubiza wakoze ubukwe mu mpera za 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yitegura kwibaruka imfura ye muri Werurwe 2026.

Muri Kanama 2024 ni bwo uyu mukobwa yambitswe impeta n’umukunzi we bari bamaze kwemeranya kuzabana akaramata.

Ni intambwe bari bateye nyuma y’amezi abiri gusa Miss Irasubiza agaragaje uyu musore bakundana ku nshuro ya mbere abihishurira inshuti ze n’abamukurikira kuri Instagram.

Nyuma yo kwerekana umukunzi we akanambikwa impeta, akaza gukora ubukwe mu Ukuboza 2024.

Miss Irasubiza ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, aho yegukanye ikamba rya Miss Popularity rimwe mu makamba afite agaciro mu irushanwa rya Miss Rwanda dore ko rinahabwa umukobwa ukunzwe cyane akaba ashyigikiwe na benshi.

Ibyishimo ni byose hagati ya Miss Irasubiza n’umugabo we bitegura kwibaruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa