skol
fortebet

Miss Jojo yasezeranye imbere y’ amategeko

Yanditswe: Friday 17, Mar 2017

Sponsored Ad

Uwineza Josiane wamamaye mu Rwanda ku izina rya Miss Jojo, yasezeranye imbere y’amategeko na Salim Saleh.
Miss Jojo yasezeranye na Salim Saleh mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017.
Inshuti za hafi za Miss Jojo zivuga ko ibi birori byabaye mu ibanga kuko na nyir’ubwite atifuzaga ko bijya yanze.
Umwe mu bitabiriye uwo muhango wo gusezerana, wavuganye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw yagize, ati “ ibyo kuba yasezeranye imbere y’amategeko ni byo (...)

Sponsored Ad

Uwineza Josiane wamamaye mu Rwanda ku izina rya Miss Jojo, yasezeranye imbere y’amategeko na Salim Saleh.

Miss Jojo yasezeranye na Salim Saleh mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017.

Inshuti za hafi za Miss Jojo zivuga ko ibi birori byabaye mu ibanga kuko na nyir’ubwite atifuzaga ko bijya yanze.

Umwe mu bitabiriye uwo muhango wo gusezerana, wavuganye n’ikinyamakuru izubarirashe.rw yagize, ati “ ibyo kuba yasezeranye imbere y’amategeko ni byo ariko ntabwo yifuzaga ko hari abantu babimenya keretse abo mu muryango we.”

Biteganyijwe ko ubukwezi buzaba mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Miss Jojo yaba ategura uburyo azatumira inshuti n’abavandimwe be.

Ubu butumire bivugwa ko buzasohoka mu gihe cya vuba, ariko ko butazarenza ukwezi kwa Mata butarajya hanze.

Uwineza Josiane yasezeranye n’umusore bamaze igihe bakundana mu buryo bw’ibanga rikomeye.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Tukabyine’ asezeranye n’uwo musore nyuma yo gutandukana na Munyampundu Saleh, byavugwaga ko bazabana.

Ku ruhande rwa Miss Jojo nta byinshi yifuje kubivugaho yavuze ko iby’ubukwe atari ikintu yakora mu ibanga, ko nibiba bizamenyekana.

Yagize ati “Nibiba muzabimenya, ubukwe se hari ubwo bwihishira? Rero nibiba muzabimenya!”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa