skol
fortebet

Miss Jolly Mutesi ategerejwe muri Gabon

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2017 arerekeza mu gihugu cya Gabon k’butumire bw’urubyiruko ruhanira amahoro n’umuco muri Gabon.
Gabon ufite umujyi mukuru witwa Libreville. Umukuru w’igihugu ni Ali Bongo Ondimba.Iki gihugu gituwe na 1.98 million.Bakoresha cyane ururimi rw’igifaransa.Ubukungu bwabo bushyingiye kuri Petroli no ku mabuye y’agaciro.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko arahaguruka mu Rwanda ku isaha ya saa tatu z’ijoro yerekeza muri Gabon.Ni k’ubutumire (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2017 arerekeza mu gihugu cya Gabon k’butumire bw’urubyiruko ruhanira amahoro n’umuco muri Gabon.

Gabon ufite umujyi mukuru witwa Libreville. Umukuru w’igihugu ni Ali Bongo Ondimba.Iki gihugu gituwe na 1.98 million.Bakoresha cyane ururimi rw’igifaransa.Ubukungu bwabo bushyingiye kuri Petroli no ku mabuye y’agaciro.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko arahaguruka mu Rwanda ku isaha ya saa tatu z’ijoro yerekeza muri Gabon.Ni k’ubutumire bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ariko akaba ariwe uhagarariye urubyiruko ruhanira amahoro n’umuco muri UNESCO ku rwego rw’u Rwanda.

Joly yabwiye Ikinyamakuru UMURYANGO ko kugeza ubu ari mu myiteguro yo gufata urugendo aho yavuze ko buri kimwe cyose cyamaze gutungana igisigaye bikaba ari uguhagaruka.

Miss Jolly ejo azerekeza muri Gabon

Yavuze ko mu 2016 yakiriwe n’umuyobozi wungirije wa UNESCO, Firmin Edouard Matoko hanyuma akaza kumuhuza n’abakuriye urubyiruko ruharanira amahoro n’umuco muri Gabon bakamwakira.

Ni muri urwego bamutumiye mu inama igiye kubera muri Gabon izamara iminsi ine kuva tariki ya 30 Ugushyingo kugeza tariki ya 04 Ukuboza 2017.Yavuze mbere y’uko bakorana babanje kuganira bakumva ibyo akora n’ibyo ashinzwe hanyuma n’abo bakamubwira intego bafite bakemeranya gukorana.

Ngo kugeza ubu asigaye akora nk’umukozi wa UNESCO mu Rwanda.Avuga ko ari akazi kandi ngo abikora abyishimiye aho we avuga ko ari amahirwe akomeye yabonye adashobora kwitesha.

Yakomeje avuga ko kuba yatumiwe atari uko yahuye n’umuyobozi wungirije wa UNESCO ahubwo ko yamaze kuba uhagarariye urubyiriko ruhanira amahoro n’umuco rwa UNESCO mu Rwanda.

Yagize ati "Natumiwe mu inama y’urubyiruko rwa Gabon ikaba ari naho izabera.Ni mu rwego rwo gushimangira umuco n’amahoro ku isi."

Abajijwe niba ariwe Nyampinga wenyine uzaba ari muri iyo nama,yasubije ko nawe yatumiwe bitewe n’uko yashyizwe muri iryo tsinda.Ati “Ninjye gusa nyampinga urimo ariko nanjye byatewe n’uko nashyizwe muri iryo tsinda nkemererwa kubahagararira mu Rwanda."

Ngo nyuma yo kuva muri Gabon; mu Rwanda hateganyijwe indi nama izitibirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye ndetse n’aba Ministiri ndetse n’abandi banyacyubahiro.

Yabwiye UMURYANGO kandi ko ibijyanye n’amasomo, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yamwakiye uruhushya kuko agiye ahagarariye u Rwanda kuburyo nagaruka azakora ibizamini abandi bari gukora mu gihe we adahari.

Yavuze ko ibijyanye n’imibare bikomeje kumugora ariko ko asobanuza kuburyo agenda abimenye gahoro gahoro.

Yasoje avuga ko bari gutegura uburyo iri huriro ry’urubyiruko rwa Gabon ryazaguka bikagera no mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa