Miss Jolly Mutesi yaryumyeho ku rukundo rwe na Lugumi Saidi
Yanditswe: Saturday 30, Aug 2025
Miss Jolly Mutesi uri mu bitabiriye igitaramo cyo kumva album ‘Vibranium’ ya Nel Ngabo na Platini, yaruciye ararumira ubwo yari abajijwe ku rukundo rwe na Lugumi Saidi.
Uyu mukobwa ubwo yari abajijwe kuri Lugumi Saidi, yagize ati "Mureke ducuruze Vibranium, muyumve, munayamamaze, nicyo gikorwa nyamukuru kiri aha."
Uyu mukobwa yirinze kuvuga ku rukundo rwe na Lugumi Saidi mu gihe hamaze iminsi hari amakuru avuga ko babyumva kimwe, nubwo mu minsi ishize byanavuzwe ko umubano wabo wajemo agatotsi.
Ibi byavuzwe nyuma y’uko Lugumi Saidi atagikurikira Miss Jolly kuri Instagram.
Muri Nyakanga 2025, Lugumi Saidi yari yijeje Abanyarwanda ko azaba ari i Kigali, asaba abamuzi kwitegura kumwakira neza nka muramu wabo.
Ni amagambo yakurikiye uruhererekane rw’imitoma aba bombi bateranaga ku mbuga nkoranyambaga kuva mu ntangiriro za 2025.
Miss Jolly Mutesi kandi yirinze kugaruka kuri Gen. Muhoozi Kainerugaba ubwo yari abajijwe n’abanyamakuru uko yakira ibyo akunze kumuvugaho, arata ubwiza bwe.
Ati “Waretse kumvugisha akari imurori koko!”
Uyu mukobwa yavuye muri Zaria Court ahabereye iki gitaramo, amaze kugura iyi album kuri miliyoni 10 Frw ndetse ashyikiriza sheke yayo Ishimwe Clement uyobora KINA Music.
Miss Jolly Mutesi yaruciye ararumira abajijwe kuri Lugumi Saidi
Jolly Mutesi ahobera Ishimwe Clement nyuma yo kugura album ya Nel Ngabo na Platini agera kuri miliyoni 10Frw
Nyuma yo kugura iyi album, Miss Jolly Mutesi yafatanye ifoto n’aba bahanzi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *