skol
fortebet

Miss Jolly warumaze igihe yarazimiye yagarutse agira inama urubyiruko

Yanditswe: Monday 04, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, warumaze igihe kitari gito atigaragaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi hose ,yagarutse agira inama urubyiruko rugenzi rwe.

Sponsored Ad

Miss Jolly ayagenera ubutumwa urubyiruko yagarutse ku buryo bwo kurwanirira igihugu bityo hakabaho kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Ibi yabigarutseho kuri Televisiyo Rwanda" RTV" mu kiganiro kigaruka ku ngingo nyamukuru zabaye mu Cyumweru kiba gisojwe, aho ingingo yagarutsweho muri iki kiganiro yavugwaga kuri ba Jenerali 12 bahawe ikiruhuko cy’izabukuru, hibazwa ku kiragano gishya muri RDF.

Jolly yatangiye avuga ku murage izi ngabo zahawe ikiruhuko cy’izabukuru zibasigiye nk’urubyiruko, agaragaza aho u Rwanda rwaturutse mu makuba rwavuyemo cyane cyane mu myaka hafi 30 ishize, ariko izo ngabo zikaba zararwanye uko zishoboye none ubu u Rwanda akaba ari igihugu gitemba amata n’ubuki.

Mutesi Jolly kandi akomeza avuga ko urubyiruko rwakagombye kwigira kuri izi ngabo mu kugira umutima ukomeye wo kurwanira igihugu rukaba Inkotanyi, ariko atari mu buryo bwo kwambara imyenda ya gisirikare gusa.

Ati" Kuba Inkotanyi bisaba ibintu byinshi atari ukwambara imyenda ya gisirikare gusa ahubwo harimo kugira indangagaciro, kugira imigabo n’imigambi, kugira intego, kugira amahame ngenderwaho ndetse ikindi kandi ukiga kuba Inkotanyi kandi ugasoza uri Inkotanyi".

Nyampinga Jolly, nk’umwe mu rubyiruko rwagerageje kugenda mu bihugu bitandukanye, avuga ko urubyiruko rwo mu Rwanda ari mu bantu bafite amahirwe akomeye yo kuba bahura n’ubuyobozi mu buryo bworoshye ku Isi ndetse kandi ko bigoye kugira ngo ubone igihugu kivuga ngo ’ urubyiruko ni zimwe mu mbaraga tugomba kwifashisha kugira ngo tugere ku Rwanda twifuza’.

Aha Mutesi Jolly avuga ko ari amwe mu mahirwe akomeye urubyiruko rwakabaye rufatirana dufatirana ati ’’Bityo tukabasha kugeza ku buyobozi bwacu ibitekerezo byacu, bityo bakaba badufasha mu mishinga yacu kugira aho tugera mu iterambere ndetse tunateze imbere igihugu cyacu muri Rusange. akomoza kandi no ku kintu cyo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza bujyanye no kwiteza imbere’’.

Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rwizerera mu mbaraga z’urubyiruko, abayobozi bakumva ko bafite ubushobozi bwo kuba bafata imyanzuro yagirira igihugu akamaro ari ibintu by’ingenzi ikindi kandi bakaba bashyirwa n’imbere ari amahirwe akomeye urubyiruko rutagakwiye guterera inyoni.

Avuga ko kuba aba ba Jenerali bagiye mu kiruhuko, bidahagaritse kuba bakorera igihugu, ahubwo ko bavuye mu nshingano za gisirikare zisaba imbaraga z’umubiri, bityo rero ko kugira ngo hakomeze kubaho umubano mwiza hagati y’urubyiruko n’abandi bafite ubunararibonye mu gukorera igihugu, urubyiruko rufite kwegera abo babanje mu kurwanirira igihugu bakabasha kubavomaho ubwo bumenyi nabo bakwifashisha mu kwita ku gihugu cyabo.

Jolly yasoje avuga ko hari ubutumwa bukomeye afitiye urubyiruko rugenzi rwe ashaka kubagezaho bwazabafasha,

Ati" Ikintu cya mbere nababwira ni uko dufite amahirwe kandi twige gufatirana amahirwe, kuko baduhaye amahirwe rero natwe dufite kuyafatirana;

Ikintu cya Kabiri nababwira ni uguharanira kuba Inkotanyi ariko tukakagerageza gusoza turi Inkotanyi mu bintu byose dukora, icya Gatatu ni uko igihugu turagifite, ubukungu turabufite, umutekano urahari, rero igisigaye ni ugusigasira ibyo dufite tugerageze kubibyaza umusaruro ndetse tunarusheho kuko twebwe dufite ubutaka bwiza".

Mutesi Jolly yagize ubutumwa agenera urubyiruko bwabafasha kwiteza imbere

Miss Mutesi Jolly, ni Nyampinga w’u Rwanda wa Gatanu watowe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarambitswe ikamba tariki 27 Gashyantare 2016, ahita atangira inshingano zo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa