skol
fortebet

Miss Jolly yahishuye inzitizi zikomeye ahura nazo mu gutegura irushanwa rya Miss East Africa

Yanditswe: Friday 24, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly , uri gutegura irushanwa rya Miss East Africa rizahuriramo ibihugu 16 yavuze by’inshi ku mbogamizi zinyuranye ari guhura na zo muri uru rugendo yatangiye nk’umuyobozi w’irushanwa.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa akaba n’umuyobozi wungirije wa Miss East Africa , mu kiganiro yagiranye n’Igihe dukesha iyi nkuru ,yavuze inzitizi ari kugenda ahura nazo zikamugora kabone ko nta yandi mahitamo aba afite uretse kubinyuramo.

Kimwe muri ibi uyu mukobwa yavuze harimo kuba ari umunyarwandakazi.

Ati “Buriya gukora nk’Umunyarwanda ni ibintu bigora cyane, ubuyobozi bwacu hari ibyo bwakoze ku buryo iyo ugiye ahandi ikintu cya mbere bavuga ari ubuyobozi bw’u Rwanda, baba bakwitezeho ko ukora nk’ibyo ubuyobozi bwanyu bukora, mfite gukora ibyo nsabwa ariko noneho bikaba akarusho ko ngomba kubikora nk’umunyarwandakazi.”

Miss Jolly Mutesi yavuze ko buri munyarwanda ugiye hanze y’igihugu aba afite ideni ryo gukora neza ibyo agiyemo agahesha ishema igihugu cye n’ubuyobozi bwe.

Ikindi yavuze kimugora ni ugukorera mu gihugu kitari icye kandi ari we ugomba gufata ibyemezo, ariko kandi akaba akorana n’abantu bamuruta ariko bo bari iwabo.

Ati “Mu rugendo rwo gutegura iri rushanwa harimo n’ibyagiye bigorana, birirmo kuba nditegura ariko ari nanjye rishingiyeho, ndakorera mu gihugu cya Tanzania aho ntumva n’ururimi (nubwo ubu ndi kurwiga), gukorana n’abantu banduta kandi bari iwabo nyamara ari njye ugomba gufata ibyemezo.”

Ariko nanone Jolly Mutesi avuga ko ubu ari kwiga ibintu bitandukanye ku buryo ibyo bimugora abasha kubyigobotora ntacyo byangije kuri gahunda ye.

Kugeza ubu irushanwa rya Miss East Africa ryatangiye kwakira abakobwa bari kwiyandikisha banyuze kuri"https://misseastafrika.org/#form".

Ni irushanwa ryitezwe ko kuri iyi nshuro rizitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu bigera kuri 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

Usibye iyi modoka n’ibindi bihembo uzatsinda azegukana, buri kwezi azajya ahembwa 1500USD arenga 1 500 000 Frw.

Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 USD, arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 USD arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Byitezwe ko ari irushanwa rizitabirwa n’abakobwa bazaba baturutse mu bihugu 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi,Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores , Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa