skol

Miss Josine Ngirinshuti niwe wegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 19 October 2021

Josine Ngirinshuti agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Earth , nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Miss Earth Rwanda 2021 , ahigitse bagenzi be 20 bari bashakwagamo umwe uzaruhagararira.


Amatora yabaye Hifashishijwe ikoranabuhanga yasojwe mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, nyuma Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abantu batandukanye kemeza ko Josine Ngirinshuti ari we wegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021.

Umuyobozi utegurairi rushanwa rya Miss Earth Rwanda, Clemy Keza yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko Akanama Nkemurampaka kemeje ko Josine Ngirinshuti yegukana ikamba gashingiye ku bwiza, amatora yo kuri internet, n’umushinga we. ndetse n’umushinga yatanze n’uburyo awusobanura.

Ati “Hagendewe k’ubwiza, amatora yo kuri internet, umushinga we n’uburyo awusobanura, hamwe no kuzuza ibisabwa.”

Josine Ngirinshuti wegukanye ikamba, mu matora yo kuri internet yari afite amajwi 37 260. Umushinga we ugamije gukemura ikibazo cy’amafunguro amenwa na za Hoteli n’ibindi bigo bitandukanye.

Uyu mukobwa asobanura ko ibyo kurya bimenwa byangiza ikirekire, bityo ko ashaka gufatanya na Leta “mu gutanga ubukangurambaga mu baturage, mu mashuri ndetse n’ahandi hahuriye imbaga nyamwinshi kubigisha uburyo bashobora kurinda ibidukikije birinda kumena amafunguro basigaje. Yongeyeho kandi ko aho kumenya ayo mafunguro bajya bareba uko bayakusanya atarageza igihe cyo kumenwa, maze bakayaha abashonje kuko baba bahari bayakeneye.”

Abakobwa 22 bitabiriye iri rushanwa hafi ya bose bari bujuje ibyasabwaga umukobwa kugira ngo yitabire.

Hagati mu marushanwa haje kuvamo babiri hakomeza 20 ari nabo bavuyemo uwegukanye ikamba.

Clemy Keza avuga ko andi makamba nka ‘Miss Air’, ‘Miss Water’ na ‘Miss Fire’ azatangwa mu birori bizaba nyuma, dore ko hazabaho no guhemba imishinga yahize indi y’aba bakobwa.

Josine Ngirinshuti ni we wegukanye ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021, akaba ari we uzaserukira u Rwanda

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Irushanwa rya Miss Africa Calabar 2021 ryasubitswe

Iri rushanwa ryari riteganyijwe kuzaba ku ya 27 Ukuboza 2021 muri Leta ya...
7 December 2021 0

Inkuru y’urukundo rw’umuhanzi Rene Patrick na Tracy Agasaro wa RBA baheruka...

Tracy Agasaro umunyamakuru wa RBA na Rene Patrick umuririmbyi w’indirimbo zo...
7 December 2021 0

Nyuma y’igihe gito akoze ubukwe ,Miss Gasana Darlène yarahiye muri Komite...

Miss Gasana witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015 ndetse aba...
7 December 2021 0

Miss Elizabeth agiye guhagarira Uganda muri Miss World kumunota...

Miss Elizabeth Bagaya yerekeje muri Puerto Rico ahari kubera irushanwa rya...
7 December 2021 0

Umunyamideli ukomeye Sonia Mugabo yasabwe arankwa [Amafoto]

Umwe muri ba Rwiyemezamirimo bakiri bato bahiriwe n’ubuhinzi bw’urusenda mu...
6 December 2021 0

Indirimbo Bruce Melodie yari gukorana na Koffi Olomide yasubitswe

Amashusho ya Bruce Melodie na Koffi Olomide yasakaye ku mbuga...
6 December 2021 0