skol

Miss Judith Heard yahishuye ikintu kimubabaza mu buzima kurusha ibindi

Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022

featured-image

Kantengwa Judith wamenyekanye nka Judith Heard nk’umunyamideli ndetse akaba yaranegukanye ikamba rya Miss Environment Africa yahishuye ikintu kimubababaza mu buzima n’uburyo ari kwishimira ubuzima abayemo uyu munsi kuruta ubwo yahozemo kuko yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

Judith uri mu banyamideli bakomeye muri Uganda ndetse akaba afite inkomoko mu Rwanda avuga ko mu bintu bimubabaza kurusha ibindi ari ukubona abana b’abakobwa barara mu kabari banywa inzoga kuko azi ibibi byabyo nk’umuntu wabaye muri ubwo buzima.

Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’Igihe dukesha iyi nkuru Judith yagize ati"Ati "Erega ni uko mutabizi igihe kinini nakimaze nkoresha ibiyobyabwenge birimo na Cocaïne, nkanywa inzoga nyinshi. Byari bigeze ku rwego mfata amafaranga mu nzu namara guhaha andi nkumva ko ari ayo kugura ibiyobyabwenge".

Akomeza avuga ko ababazwa cyane n’abana b’abakobwa barara mu kabari banywa inzoga ariko na none atabaciraho iteka kuko igihe iyo kigeze ibintu bihinduka.

Ati"Ni ubuzima nakuriyemo ni byo nabubayemo ariko buragorana gusa ntawe narenganya kuko ni igihe cyabo kitaragera. Igihe kizagera babone ko ubuzima bwiza atari buriya".

Uyu mubyeyi w’abana batatu ndetse n’undi umwe arera yavuze ko kimwe mu byamuteye kureka inzoga n’ibiyobyabwenge ari uko yifuje kujya afasha abana kandi agasanga kwigisha abana ibintu bihabanye nibyo akora nta musaruro byatanga.

"Nyuma y’uko Covid-19 irangiye nibwo nicaye ndibaza, nsanga ikintu nkeneye gukomeza gukora mu byo nakoraga ari ugufasha abana bato, impfubyi n’ababyeyi batishoboye".

Uyu mugore akomeza avuga ko mu gihe yibazaga uko agiye gukora iki gikorwa, yibajije uko azabasha kujya ajya gufasha no kwigisha abana b’abakobwa nyamara yaraye mu kabari mu nzoga n’ibindi.

Judith avuga ko ubu yakiriye agakiza ndetse kuri we ari ishimwe rikomeye kuko agiye kumara umwaka adasoma ku bisindisha byari bimaze kumwigarurira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa