skol

Miss Judith yunamiye se wabaye intwari ku rugamba ku munsi wo Kwibohora

Yanditswe: Wednesday 05, Jul 2023

featured-image

Kantengwa Judith wamenyekanye ku izina rya Judith Heard umunyarwandakazi ufite inkomoko mu Rwanda ndetse wanubatse izina mu kumurika imideli mu gihugu cya Uganda, ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29, yunamiye Se ndetse n’izindi Ntwari zose zaguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Judith Heard wegukanye ikamba rya na Miss Elite Africa na Miss Environment International Africa yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ,yunamiye se avuga ko ku munsi wo kwibohora, yibuka se n’izindi ntwari (…)

Kantengwa Judith wamenyekanye ku izina rya Judith Heard umunyarwandakazi ufite inkomoko mu Rwanda ndetse wanubatse izina mu kumurika imideli mu gihugu cya Uganda, ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 29, yunamiye Se ndetse n’izindi Ntwari zose zaguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Judith Heard wegukanye ikamba rya na Miss Elite Africa na Miss Environment International Africa yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ,yunamiye se avuga ko ku munsi wo kwibohora, yibuka se n’izindi ntwari zikomeye zazaniye u Rwanda amahoro.

Aho yagize ati” Uyu munsi ndibuka kandi nishimira intwari yanjye (DADDY) n’abandi bagabo bose bakomeye badupfiriye kugirango tube mu gihugu cy’amahoro (RWANDA).”

Mu marira menshi yashyizeho ifoto ya se, maze yandikaho ati “Nimurebe Papa wanjye, twarasaga cyane.”

Judith asanzwe ari n’umunyamideli

Miss Judith yakomeje asobanura byinshi ku munsi wo Kwibohora, impamvu yabyo, n’icyo usobanuye mu mateka y’igihugu.

Ati “Umunsi wo Kwibohora mu Rwanda uba ku ya 4 Nyakanga wizihizwa kubera ko ugaragaza isozwa ry’igihe cya Guverinoma y’igitugu kandi ukagaragaza n’intangiriro y’umudendezo uzira gukandamizwa. Uyu munsi werekana iherezo ry’igitugu n’intangiriro ya Demokarasi. Iyi tariki kandi ni isabukuru y’umuryango uharanira inyungu z’igihugu cy’u Rwanda, wabohoye igihugu kandi ukarangiza Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umunsi uzwi cyane nko ‘Kwibohora’.”

Uyu munyamideli uretse kuba Se umubyara ari umunyarwanda , yize mu bigo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali birimo Ndera Secondary School na Fawe Girls Secondary School.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa