skol
fortebet

Miss Kundwa yanyuzwe n’umusanzu we mu kubaka igihugu binyuze mu gutora Perezida

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Kundwa Doriane , Nyampinga w’u Rwanda 2015 uri kubarizwa mu gihugu cya Canada ku mugabane wa Amerika, yavuze ko ari ishimwe rikomeye kuri we kuba abashije kwitorera umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ugiye kuyobora muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017 ni bwo abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda batoye Perezida w’u Rwanda. Kundwa ni umwe mu banyarwanda bamaze gutora Perezida w’u Rwanda.Uyu mukobwa yatoreye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada.
Ni ubwa mbere uyu (...)

Ni ubwa mbere uyu mukobwa atoye Perezida kuko mu mwaka wa 2010 atari afite imyaka imwemerera gutora. Icyo gihe yari afite imyaka 15 y’amavuko noneho ubu agejeje imyaka 22 y’amavuko imwemerera gutora Perezida wa Repubulika.

Kundwa yagaragaje ibyishimo bikomeye yatewe no gutora Perezida w’u Rwanda ku nshuro ya mbere

Kundwa Doriane yanditse ku rukuta rwa Instagram avuga ko yishimye gutora Perezida ku nshuro ya mbere.Ni ubutumwa bwaherekejwe n’amafoto abiri ari mu cyumba cy’itora.Iya mbere yanditse agira ati “Rwanda decides, happiest first time voter” Hano Doriane yavugaga ko yishimiye cyane gutora ku nshuro ye ya mbere.

Yongeye kwandika anashyiraho ifoto afashe ku idarapo ry’Igihugu amaze nkuri kurahira, avuga ko yishimiye gukorera igihugu cye. Yagize ati "Honored to serve my country at the Rwandan Presidential elections". Mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo "Nishimiye gukorera igihugu cyanjye mu matora ya Perezida w’u Rwanda"

Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi agashyigikirwa n’andi mashyaka umunani; Dr Frank Habineza wa Green Party n’umukandida wigenga Phillippe Mpayimana.

Ku itariki ya 6 Nzeri 2016 nibwo Miss Kundwa Doriane yahagurutse i Kigali yerekeza muri Canada, avuga ko agiye kuba i Québec ari nah agombaga kuminuza ibijyanye n’Ubutegetsi [Administration] muri Kaminuza ya Laval University iri mu Mujyi wa Québec.

Uyu mukobwa avuga ko ari umusanzu we kwihitiramo Perezida

Kugeza ubu ba Nyampinga b’u Rwanda uretse uwa 2016, bose baba hanze y’u Rwanda. Miss Rwanda 1993 atuye mu Bubiligi , Bahati Grace watowe muri 2009 aba muri USA, Mutesi Aurore watowe muri 2012 yagiye kwiga muri Turkey[ariko ubu asigaye aba muri USA].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa