skol
fortebet

Miss Muyango yateye imitoma ikaze umukunzi we Kimenyi Yves ku isabukuru ye[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu magambo yuzuyemo imitoma myinshi Miss Uwase Muyango Claudine yifurije umugabo we Kimenyi Yves bamaze ukwezi kumwe bibarutse imfura yabo , Isabukuru nziza y’amavuko yerekana ko yanyuzwe n’urukundo, amurata ubukaka n’ubushongore yemeza ko ari Rudasumbwa mubandi.

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi tariki ya 13 Ukwakira , nibwo Umunyezamu wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves akaba n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yagize isabukuru y’amavuko. Inshuti ze nyinshi, abafana be, abavandimwe be n’abandi batandukanye bakunze uyu musore bamwifurije isabukuru nziza babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha. Umukunzi we Miss Muyango wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto wo mu mwaka wa 2019 (Miss Photogenic 2019), uherutse kwibaruka imfura y’umuhungu yabyaranye n’umugabo we Kimenyi Yves, yafashe umwanya urambuye arata umugabo we amwifuriza umunsi mwiza w’amavuko mu mitoma.

Abinyujije kuri Instagram, Muyango yatatse ubukaka n’ubushongore Kimenyi Yves mu butumwa burebure yatangiye agira ati: “Umunsi mwiza w’amavuko ku mubyeyi mwiza w’umugabo mu isi yose, data, umugabo wanjye, inshuti magara, dusangira byose, kandi byose kuri njye.”

Muyango abwira Kimenyi ko yumva atabona amagambo yo gusobanura urwo amukunda, byibuze ko wenda amurebye mu maso yasobanukirwa n’ukuri agira ati:“Sinzi uko nabasha kubisobanura kuko kuri ubu birarenze, nishimiye ko nabonye buri kimwe muri wowe, mu bihe byiza n’ibibi, ntabwo amagambo yabasha kubisobanura, ukwiye kundeba mu maso ndizera ko wabasha kubona urwo ngukunda byibuze uko rungana.”


Maze ashima Imana yamuhaye umugisha ku isi, igitangaza ahamya ko azahorana, Muyango ati:“Nshima Imana kuba yarampaye umugabo mwiza w’igikundiro kandi n’umunyabwenge mu isi, nzi neza ko iteka uzahora uri igitangaza mu maso yanjye n’isoko y’ibyishimo ntashobora kureka igenda, kuva nabaho ni wowe w’ingenzi nagize mu buzima.”

Asobanura neza impamvu ituma ahamya ko Kimenyi ari ingenzi kuri we agira ati:”Utuma nseka, umpa umunezero, urukundo, uzahora uri igitangaza mu buzima bwanjye bwose, umuhungu w’igikundiro n’ubwiza, uri kandi uzahora uri igikomangoma cy’ubuzima bwanjye, nkwifurije imigisha ituruka ku Mana kuri uyu munsi wawe w’agatangaza no mu buzima usigaje bwose.”

Muyango asoza yifuriza umugabo we Kimenyi Yves kuramba ngo azabashe kubona kwaguka kw’imbuto z’urukundo rwabo kugera kubisekuru n’ibisekuruza ati: “Uzarambe maze ubashe kubona ubuvivure bwawe, kandi nkwifurije kugira ibyiza byose wifuza mu buzima bwawe, ndagukunda mugabo rudasumbwa n’igikundiro wanjye umunsi mwiza w’amavuko KM, Kimenyi Yves.”

Umuryango wa Uwase Muyango na Kimenyi Yves ni umwe mu miryango y’ibyamamare igezweho mu Rwanda, aho usanga babwirana amagambo y’urukundo ku karubanda batitaye k’ubyumva n’uko yabifata. Kuwa 29 Kanama 2021 nibwo Imana yabahaye umwana wabo wa mbere, w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa