skol
fortebet

Miss Naomie akomeje kugaragaza ko aryohewe n’urukundo arimo(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 29, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2020 Miss Nishimwe Naomie akomeje kugaragaza ko aryohewe n’ikibatsi cy’urukundo arimo uko umunsi uje undi ugataha.

Sponsored Ad

Miss Naomie yifashishije imbugankoranyambaga akoresha umunsi ku wundi ntasiba gusangiza amafoto abamukurikira agaragaza ko yishimanye na Michael Tesfay bari kumwe mu rukundo.

Kuri iyi nshuro yongeye kugaragaza amafoto bari kumwe mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro, Kigali Arena yiswe Bk Arena hamaze igihe habera imikino ya BAL yasojwe ejo hashize.

Aba bombi kandi baherutse kugaragara bitabiriye igitaramo cya Kigali Gospel Fest bahuje urugwiro ndetse n’abavandimwe ba Naomie bahuriye mu Inzu y’imideri yambika ibyamamare bitandukanye.

Bwa mbere amafoto ya Miss Naomie na Michael yagaragaye ubwo baserukanaga mu birori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2022 ryegukanywe na Nshuti Divine Muheto.

Kuva icyo gihe bisa nkaho aribwo Naomie yatangiye gusangiza abamukurikira amafoto ye n’umukunzi we bidasanzwe bimenyerewe ku bandi ba Miss Rwanda bagiye babaho.

Ibitekerezo

  • Mwana w’umukobwa,ucunge utazaba nka bakuru bawe bagiye babeshywa ko "bali mu rukundo" n’abahungu bamara kubahaga bakabata bagafata abandi.Abakobwa mukwiye "kwimariramo" abahungu aruko nibuze mwateye igikumwe.
    Naho ubundi iyo mujyana ahantu hose,kuryamana ntibibura.Bikitwa kuba mu munyenga w’urukundo.Bikababaza cyane imana yaturemye itubuza kuryamana n’umuntu tutashakanye.Bikazatubuza kuba mu bwami bwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa