skol

Miss Naomie Ntiyatunaniye, twizera kandi ko naho ari gukorera ahembwa-Nimwiza Meghan

Imyidagaduro   Yanditswe na: NIYIGABA DC CLEMENT 11 December 2020

Muri werurwe 2020 Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko Miss Rwanda 2020,Nishimwe Naomie yaba atakiri mu maboko yabategura irushanwa rya Miss Rwanda. Benshi bacyetse ko hari ibyo batumvikanyeho, abandi bagatekereza ko ashobora kuba yarambuwe ikamba.


Mu kiganiro abategura irushanwa rya Miss Rwanda bagiranye n’abanyamakuru basobanuye ko Miss Nishimwe Naomie ari we washatse kudakomeza gukorana nabo ndetse nabo barabimwemerera.

Ati” Twe icyo turebaho ni inyungu z’umukobwa, niba abona ko gukomeza gukorana natwe byamuzitira kugera ku nzozi ze twe tumuha rugari, ntidushobora gufunga umuntu ngo nuko dushaka gukorana nawe

Babajijwe ku bijyanye na kompanyi yagombaga gukorana nayo ya Africa Improved Foods akanayibera ambasaderi nyamara ntibikorwe, ikaba ari nayo yagombaga kumugenera umushaha buri kwezi, yasubije ko amasezerano yagiye ahinduka kandi ko naho ari ahembwa.

Ati” birumvikana iyo abantu badakoranye hari bimwe mu bigomba guhinduka kuko imikoranire nayo iba ihindutse, twamuhaye ibyo yagombaga guhabwa n’kimodoka, kwishyurirwa saloon n’ibindi agenerwa, ariko ibijyanye n’umushahara yagombaga guhabwa ntago byabaye, ariko twizera ko naho ari gukorera ahembwa

Agaruka ku cyo yabajijwe ko Miss Nishimwe Naomie ashobora kuba yarananiranye ndetse ko yaba yarambuwe ikamba bikagirwa ibanga, ibi bigashingirwa kandi ko no mu gutangiza ku mugaragaro Miss Rwanda 2021 atigeze yitabira uwo muhango ndetse atanakigaragara cyane mu bikorwa bya miss Rwanda nyirizina. yasubije ko ataribyo ndetse ko atigeze yamburwa ikamba.

Ati"Ntago nakoresha ijambo ngo yarananiranye, sibyo rwose, kuba atari hano nta kibazo tubibonamo, kandi kuba yarambitswe ikamba ku mugaragaro, ntago twarimwambura ngo tubihishe.Aracyari Miss Rwanda kuko yararitsindiye"

Miss Nimwiza Meghan umuvugizi wa Miss Rwanda Organization

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu taliki 23 Gashyantare 2020 nibwo Nishimwe Naomie yatsindiye ikamba rya Nyampinga wu Rwanda, ikamba agomba kumarana umwaka akazaritanga taliki 20 Werurwe 2021

Author : NIYIGABA DC CLEMENT

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Iyo ugeze hano wiga ibintu byinshi! Ndimbati yahishuye ubuzima abayemo muri...

Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati muri ilime y’uruhererekana...
26 May 2022 0

Ndimbati yakinnye umukino ugaragaza akamaro ko kwiga umwuga nubwo waba...

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati ufungiye muri gereza ya mageragere...
26 May 2022 0

Nifuza gupfira mu rwambyaye nkasezera umuryango n’umukunzi! Dj Dizzo usigaje...

Umunyarwanda utuye mu Bwongereza wamenyekanye nka Dj Dizzo yagaragaje...
26 May 2022 0

Harmonize yihanije abavuga ko kwinginga asaba imbabazi uwahoze ari...

Umuhanzi ukomoka mu Gihugu cya Tanzinia wamenyekanye nka Harmonize uko...
26 May 2022 0

Amakuru Agezweho: Prince Kid yitabye urukiko rw’ubujurire yagirwa kuburana...

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2022 , nibwo Ishimwe...
26 May 2022 0

Yasabye Imbabazi ! Menya uko imyanzuro y’urukiko iteye mu ifungurwa rya...

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwemeje ko Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda...
25 May 2022 0