skol
fortebet

Miss Nimwiza Meghan n’abagenzi be bakiriwe muri Ambasade y’u Rwanda muri America [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 15, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Nimwiza Meghan umwe mu bayobozi bategura irushanwa rya Miss Rwanda (Rwanda Inspiration Back Up) na bamwe mu bayobozi baryo basuye Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagirana ibiganiro.

Sponsored Ad

Abitabiriye ibiganiro barimo Nimwiza Meghan ushinzwe itangazamakuru wari kumwe na Ishimwe Dieudonne Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye urwego irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kugeraho, akomoza ku bihembo bitangwa aho ubu hamaze kwiyongeramo kwishyurira amashuri abahatanira ikamba, cyane ko kwiga ari imwe mu nkingi z’iterambere ku mwana w’umukobwa.

Yashimiye kandi abatsindiye amakamba mu myaka itandukanye ibikorwa byiza bagenda bakora yaba mu gihe bafite inshingano na nyuma yo kusa ikivi cyabo.

Ambasaderi Mukantabana yijeje abategura irushanwa rya Miss Rwanda ubufasha bazakenera bijyanye na gahunda ya Ambasade yo kugira ngo iterambere ry’igihugu rikomeze gushyirwa imbere mu nzira zose.

Mu bindi baganiriyeho, barebeye hamwe icyo Abanyarwanda baba hanze bajya bafasha mu bikorwa by’abakobwa baba begukanye amakamba no kubashyigikira mu gihe bagiye mu marushanwa mpuzamahanga.

Hari kandi na gahunda yo gukomeza guhuza urubyiruko rw’u Rwanda ruri mu gihugu n’ururi hanze, bose bagakomeza gutahiriza umugozi umwe wo gufasha Igihugu mu iterambere.

Meghan Nimwiza ushinzwe itangazamakuru muri Rwanda Inspiration Back Up yagize ati “Ambasaderi yadusabye gukomeza gushyiramo ingufu, cyane cyane twita ku bana b’abakobwa baryitabira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa