skol

Miss Nishimwe Naomie yahishuye agahinda gakabije yatewe n’abamucyuriye amanota make ye mu kizamini cya Leta

Yanditswe: Wednesday 03, Sep 2025

featured-image

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Miss Rwanda mu 2020, yahishuye uko yagize agahinda gakabije ‘Depression’ kubera uko abantu bakundaga kumucyurira kugira amanota make mu kizamini cya Leta.

Ibi uyu mugore yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’abakobwa rusengera muri ‘Women Foundation Ministries’ cyiswe ‘Girls Impact Gathering’ cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Empowered to Empower”.

Iki kiganiro cyabaye ku wa 2 Nzeri 2025, Miss Nishimwe Naomie ni umwe mu bari bahawe umwanya ngo aganirize uru rubyiruko ku rugendo rwe.

Mu kiganiro cye Miss Nishimwe Naomie yatangiye akomoza ku rugendo rwe mu irushanwa rya Miss Rwanda kugeza ubwo yari yegukanye ikamba icyakora ibyari ibyishimo bye biza gutoberwa n’amanota make yagize mu kizamini cya Leta.

Miss Nishimwe Naomie yasoje amashuri yisumbuye mu 2019 kuri Glory Secondary School mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (Maths, Economics and Geography [MEG]). Amanota yasohotse aragaragaza ko yagize 13 kuri 73.

Muri iki kiganiro yavuze ko igihe amanota yari amaze kujya hanze, yahuye n’uruva gusenya kuko byatumye ibyari ibyishimo byo gutorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda bitoberwa n’amanota make yari amaze kugira.

Ati “Twese twanyuze mu mashuri yisumbuye, hari abantu babonye amanota meza ariko hari n’ababonye amabi […] ariko Imana ikunyuza mu kintu kugira ngo wige cyangwa uzacyigishe abandi. Ubwo mu rugo byashyushye nabaye Nyampinga abandi bana batanu ntabwo bavuga ibintu byose ni Naomie ariko amanota asohotse ndavuga nti noneho Mana yanjye.”

Uyu mukobwa kugira amanota make ahamya ko byamutakarije icyizere, noneho hikubitaho kuba yaratowe mu bihe bya Covid-19 abura n’uko ashyira mu bikorwa imishinga ye, hakwikubitaho abamucyuriraga amanota make yagize ahishura ko yagize agahinda gakabije.

Ati “Nari nabaye iciro ry’imigani mu gihugu hose, ntangira nanjye ubwanjye kwitakariza icyizere, ndavuga nti Mana yanjye ubu noneho natsindiye ikamba ariko amanota nagize rwose […] noneho na Covid-19 iragenda izamo, ndibuka hari igihe nashyiraga amafoto ku mbuga nkoranyambaga abantu bakambwira bati wowe uri umuswa.”

Miss Nishimwe Naomie yavuze ko icyo gihe cyamubereye ikidasanzwe cyo gusenga afatanyije n’umuryango we, Imana iza kumwibutsa ko yamuhisemo mu bakobwa barenga ibihumbi bibiri kugira ngo atorwe nka Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu mugore ahamya ko yagerageje kwereka abantu ko nubwo yatsinzwe ikizami cya Leta ariko mu by’ukuri hari ibindi ashoboye, bituma yongera kwigirira icyizere ndetse ahamya ko ku bufasha bw’Imana yabivuyemo kandi uyu munsi ari umwe mu bafite abantu benshi bamureberaho.
Miss Nishimwe Naomie yahishuye uko yagize agahinda gakabije kubera kumucyurira kugira amanota make mu kizami cya Leta

Miss Nishimwe Naomie yari yatoranyijwe mu bagombaga gutanga ikiganiro muri ‘Girls

Impact Gathering’ umugoroba wahariwe abakobwa basengera muri ‘Women Foundation Ministries’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa