skol
fortebet

Bwa mbere Miss Nishimwe Naomie yahishuye umusore yihebeye(AMAFOTO)

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’urwanga 2020 akanamenyekana cyane mu itsinda rya Mackenzie yagaragaje umusore barikumwe mu rukundo.

Sponsored Ad

Miss Nishimwe Naomie mu minsi ishize aherutse kuvugwa mu itangazamakuru ko yatandukanye n’uwari umukunzi we uretse ko we ntacyo yabivuzeho.

Kuri iyi nshuro yongeye kugaragaza uwo amarangamutima ye yerekeyeho yifashishije ifoto y’uwo musore iriho n’akamenyetso kumutima kagaragaza amarangamutima y’urukundo kumuntu.

Amakuru dukura ku Nyarwanda nuko Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay uzwi ku izina rya Prophetic ku mbugankoranyambaga akoresha bamaze igihe bari mu munyenga w’urukondo.

Uyu musore kandi yagaragaye ari kumwe na Naomie ubwo bitabiraga ibirori byo gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022.

Michael Tesfay yasoje icyiciro cy’amashuri cya gatatu cya Kaminuza mu buvuzi muri Edinburgh giherereye mu bwongereza.

Uyu musore uri mu rukundo na Naomie kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda aho akora imishinga itandukanye irimo nuwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa