skol

Miss Popularity 2021 ’Kayirebwa Marie Paul’ yatsembeye abahanzi bashaka kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo zabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Mar 2021

Kayirebwa Marie Paul ni umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2021 yiyamamaje ahagarariye Umujyi wa Kigali, yegukana ikamba ry’umukobwa ukunzwe n’abaturage [Miss Popularity] anahembwa 1,000,000 Frw yatanzwe na MTN Rwanda, Telefone igezweho yo mu bwoko bwa Iphone, n’ikarita yo guhamagara umwaka wose ku buntu.

Miss Kayirebwa Marie Paul wamenyekanye cyane muri Video y’Ikinyafu ya Bruce Melodie ,nyuma akaza kwegukana ikamba ry’umukobwa ukunzwe n’arubanda ariryo bita Miss Popularity agahabwa igihembo na MTN,cya Miriyoni imwe ,Telfone igezweho yo mu bwoko bwa Iphone n’iki n’ikarita yo guhamagara umwaka wose ku buntu yasezereye abahanzi bafuza kumwifashisha

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’Inyarwanda avuga ko iri kamba ryamushimishije cyane ku buryo na n’ubu agisaraye kubera gusakuza cyane bivanze n’ibyishimo. Ati: "Aho nari ngeze narahishimiye ku bwanjye naravugaga ngo Imana imfashije nkagera mu mwiherero ndaba natsinze:

Ngize amahirwe ndakomeza, bari guhamagara icumi ba mbere nari ndi kumva ndi hafi yo guta umutwe, ndi kuvuga ngo ndasigaye ariko nkagira icyizere kubera ko hari abandi, njya kubona mbona barampamagaye ako kanya nahise mbura uko nifata, niyo bahita bambaza ikibazo ako kanya sinari kugishobora’.

Uyu mukobwa witabiriye iri rushanwa atari ku nshuro ye yambere yavuze ko urugendo rwe rutangira ari inshuti ze zamugiriye inama yo kongera gusubiramo, agira amahirwe akomeza no mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero.

Akigera mu mwiherero yavuze ko ari ibintu byamutunguye cyane ndetse akomeza kwiyegereza abandi cyane atangira kumenyerana n’abandi bakobwa batandukanye. Ku nshuti ze za hafi cyane yavuze ko abakobwa yisanzuragaho cyane ari Akariza Amanda na Ishimwe Sonia.

Miss Kayirebwa Marie Paul yakomoje ku rizimwe mu ndirimbo yagiye agaragaramo twavugamo nka; We Don’t care ya Meddy, Rj The Dj na Rayvanny bo muri Tanzania, Ikinyafu ya Bruce Melody na Kenny sol, Solo ya Nel Ngabo na Niko yaje y’umuhanzi Chris Hart.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa