Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ati ’sinzambara Bikini’
Yanditswe: Friday 03, Mar 2017
Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017, yatangaje ko atazambara ’Bikini’ igihe cyose yaba asabwa kuyambara ari mu marushanwa mpuzamahanga akunze kuba ngarukamwaka.
Miss Iradukunda Elsa yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017. Tariki ya 28 Gashyantare 2017, ubwo TNT yamusuraga aho atuye n’umuryango we i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, yagarutse ku buzima bwe bwite akiri umwana kugeza ubwo yagize indoto zo kujya mu irushanwa rya (…)
Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017, yatangaje ko atazambara ’Bikini’ igihe cyose yaba asabwa kuyambara ari mu marushanwa mpuzamahanga akunze kuba ngarukamwaka.
Miss Iradukunda Elsa yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017.
Tariki ya 28 Gashyantare 2017, ubwo TNT yamusuraga aho atuye n’umuryango we i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, yagarutse ku buzima bwe bwite akiri umwana kugeza ubwo yagize indoto zo kujya mu irushanwa rya Miss Rwanda.
Miss Elsa urangwa n’urwenya no gusetsa, ufite igara rito ariko ushinguye. Avuga ko kuva akiri muto yumvaga azaba Nyampinga w’u Rwanda ndetse ngo ababyeyi be bakomeje kubisengera kugeza ku munsi wa nyuma ubwo uyu mukobwa yari kumwe n’abandi 14 bahatanira ikamba.
Yabwiwe ko mu gihe kingana n’umwaka wose agiye kumarana iri kamba azitabira amarushanwa y’ubwiza atandukanye. Abazwa niba ashobora kuzatera ikirenga mu cya ba Nyampinga bamubanjirije akambara ’Bikini’ uzwi nk’umwenda wo kogana.
Miss Elsa si we wiyandikishije mu marushanwa ya Miss Rwanda ngo ahubwo yandikishijwe na mukuru we.
Yavuze ko bisaba gutekereza kabiri mbere y’uko yemera kwambara uwo mwenda cyane ko udahuje n’umuco Nyarwanda.
" Ndabizi ko amarushanwa mpuzabamahanga y’ubwiza asaba ko umukobwa yambara ’Bikini’ ariko mbona bidahuje n’indangagaciro n’umuco Nyarwanda. Nzabitekerezo neza ndebe."
Umunyamakuru avuga ko nyuma y’akanya gato uyu mukobwa yagize ati " Ariko ndatekereza ntazambara ’Bikini’.....Ntabwo nizeye neza ko ababyeyi banjye bakwishimira kumbona nambaye uriya mwenda igisubizo ni Oya."
Ahashize......
Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016, abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational biyerekanye bambaye ‘Bikini’ ndetse bahawe amanota ahwanye na kimwe cya gatatu (1/3) cy’amanota yose.
Miss Akiwacu Colombe wari uhagarariye u Rwanda na we yiyerekanye muri uyu mwambaro ubona nta cyo yikanga. Nyamara hari abandi bakobwa baserukiye u Rwanda banze kwambara uwo mwambaro bagakenyera umwitero bagahisha amatako.
Sonia Gisa ni umunyarwandakazi wa mbere wemeye kwambara iyi ’Bikini’ ntacyo yikanga ndetse icyo gihe yatahanye ikamba rya Nyampinga uhagarariye Umugabane wa Afurika.
Mu mwaka wa 2013 Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi ngo kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi.
Mu mwaka wa 2014, Neema Umwali na we yunze mu rya mugenzi we yanga kwambara utu twenda ahubwo yiyerekana yambaye umwitero.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *