Miss Rwanda 2017 yakundanye yiga mu kiburamwaka, Menya icyo avuga ku basore
Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017
Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa usatira imyaka 19 y’amavuko, mwene Samuel Mana na Mukandekezi Christine, atangaza ko nta mukunzi afite kuri ubu gusa ko mu Kiburamwaka aribwo yigeze umukunzi bicaranaga.
Yavuze ko akunda gusoma ibitabo bimwungura ubwenge ndetse ko akunda kuba ari kumwe n’inshuti ze baganira, ni mu kiganiro yahaye Kigalitoday. Elsa wavutse kuwa 25 Werurwe 1998 ugira amenyo yererana mu ishinya y’umukara, "Aseka cyaneeeee, Hoya, hoya mu kiburamwaka byabindi Teacher (...)
Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa usatira imyaka 19 y’amavuko, mwene Samuel Mana na Mukandekezi Christine, atangaza ko nta mukunzi afite kuri ubu gusa ko mu Kiburamwaka aribwo yigeze umukunzi bicaranaga.
Yavuze ko akunda gusoma ibitabo bimwungura ubwenge ndetse ko akunda kuba ari kumwe n’inshuti ze baganira, ni mu kiganiro yahaye Kigalitoday.
- Iradukunda Elsa yakundanye yiga mu kiburamwaka
Elsa wavutse kuwa 25 Werurwe 1998 ugira amenyo yererana mu ishinya y’umukara, "Aseka cyaneeeee, Hoya, hoya mu kiburamwaka byabindi Teacher [Mwarimu] yakwiracanaga n’undi mwana mwigana ukumva ko ariwe nshuti nyamara ari uko mwarimu yashatse ko mwicarana."- Aha yari abajijwe niba yarigeze agira umukunzi cyangwa niba amufite.
Yongeye kubazwa niba mu mashuli yisumbuye nta muhungu wamuteretaga dore ko yize muri King David Academy mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo.
" Mu isura ituje cyane kandi aciye bugufite ati "Mu by’ukuri nari umuntu umeze nk’ahooooo , ubu se navuga gute? so ntabwo nyine umuntu yari kubona umwanya wo kuza kumbwira ibyo ng’ibyo kuko nahoraga nibereye mu byanjye ndi mu isi yanjye so yumvaga nazakubimbwira ndi bumujyane mu bindi bintu."
Arongera arabazwa: Byagendaga gute iyo bazaga kuguterata? iiiiii Nahitaga mbigira blague [Ibiganiro] tugahita tuba inshuti mu bikino bikarangira ."
Ni ukuvuga ko nta muntu wigeze ugufatisha? "Aseka cyaneee hoya arongera araseka"
Ese wumva wakundana n’umusore umeze ute?:
"Ibintu nk’ibyo ntabwo njya mbijyamo, ntabwo njya mbitekerezaho hoya peee si ibyanjye."
Umunyamakuru ati ’Wanga Abasore’; Miss Iradukunda Elsa arasubiza " ntabwo nabanga kuko n’abantu bagenzi banjye, n’abahungu nabo ndabakira nk’inshuti zanjye ariko ntabwo ndafata umwanya ngo nicare mvuge ngo umuhungu umeza gucya na gucya niwe nakunda utameze gutya ntawe nshaka."
Uyu mukobwa utuye i Gikondo yavuze ko akiri umwana yabaheyo mu buzima bwo kubangamira uwo babaga bari kumwe amubuza kugira icyo akora. Avuga ko iyo yicaye akabyibuka bimusetsa cyane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *