Nyampinga w’ u Rwanda umaze icyumweru kimwe ryambitswe iryo kamba, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017 ari mubakoze ibirori bisoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya King David Academy riri mu murenge wa Nyarugunga.
Miss Rwanda yari yaherekejwe na bamwe mu nshuti ze n’ababyeyi be. Muri ibi birori byamuhuje n’abo barangirije rimwe, Miss Iradukunda yakiriwe neza na bagenzi bamurebaga nk’abafite amatsiko yo kugira byinshi bamubaza.
Abaye Miss Rwanda wa kabiri urangije muri iri shuri (...)
Nyampinga w’ u Rwanda umaze icyumweru kimwe ryambitswe iryo kamba, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2017 ari mubakoze ibirori bisoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya King David Academy riri mu murenge wa Nyarugunga.
Miss Rwanda yari yaherekejwe na bamwe mu nshuti ze n’ababyeyi be. Muri ibi birori byamuhuje n’abo barangirije rimwe, Miss Iradukunda yakiriwe neza na bagenzi bamurebaga nk’abafite amatsiko yo kugira byinshi bamubaza.
Abaye Miss Rwanda wa kabiri urangije muri iri shuri nyuma ya mugenzi we Miss Jolly Mutesi wari ufite iri kamba nka Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 nawe wize muri iri shuri rya King David Academy.
Uyu mukobwa watsinze amarushanwa ya Nyampinga avuga ko azaharanira guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda) arangije mu ishami rya HEL (Amateka,ubukungu n’ubuvanganzo).
Amashuri abanza yayigiye mu mujyi wa Kigali kuri Le petit Prince, ayisumbuye ikiciro rusange (Tronc Commun) akigira mu gihugu cya Uganda mu ishuri ryitwa International Window.
Miss Elsa w’imyaka 19 y’amavuko avuka mu muryango w’abana umunani akaba ari uwa kane. Yavukiye mu mujyi wa Kigali.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *